Batatu begukanye miliyoni bakesha kwizigamira muri Banki y’Abaturage

Bamwe mu bitabiriye ubukangurambaga bwa Banki y’Abaturage bwiswe "Hirwa ugwize na BPR", begukanye igihembo cya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda buri umwe umwe.

Ubu bukangurambaga bwatangiye muri Kamena umwaka ushize, busaba abantu bose gufungura konti yo kwizigamira muri Banki y’Abaturage, BPR Atlas mara, no kubitsaho byibura amafaranga ibihumbi ijana.

Abanyamahirwe batatu b’i Burasirazuba, ari bo Munezero Donat utuye i Kirehe, Ingabire Clementine utuye i Rwamagana na Benimana Emelyne utuye muri Kayonza, nibo begukanye igihembo gikuru.

Banki y’Abaturage ivuga ko uretse icyo gihembo cya miliyoni cyahawe buri muntu, kuva mu mwaka ushize kugeza tariki 17 Mutarama 2018, yatanze ibihembo ku bantu 30 bayifungujemo konti yo kwizigamira muri iki gihe cy’ubukangurambaga.

Shema Mugisha, ushinzwe ishami ry'ubucuruzi muri BPR Atlas mara
Shema Mugisha, ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri BPR Atlas mara

Ibi bihembo birimo ibyuma bikonjesha (frigo), dekoderi, imashini izamura amazi mu kuhira imirima, televiziyo, telefone, amafaranga, amagare n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Ubucuruzi muri Banki y’abaturage, Shema Mugisha avuga ko ibi bihembo bitangwa kugira ngo Abanyarwanda bagire umuco n’umwete byo kwizigamira.

Agira ati"Abitabiriye gufunguza konti kubera ubu bukangurambaga bararenga igihumbi, ariko turashaka ko barushaho kwiyongera kuko abantu bose bagiye bagera ku bikorwa binini, byaturutse ku kwizigamira."

Mugisha avuga ko ubu bukangurambaga buzaba ngarukamwaka kandi ko buzagera ku bantu benshi hifashishijwe telefone, aho kuri ubu umuntu ashobora gufunguza konti, akabitsaho amafaranga cyangwa akayabikuza akoresheje Mobile money n’izindi.

Tom Close, ambasaderi wa Banki y'Abaturage y'u Rwanda mu bukangurambaga bwiswe 'Hirwa Ugwize na BPR'
Tom Close, ambasaderi wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda mu bukangurambaga bwiswe ’Hirwa Ugwize na BPR’

Ambasaderi wa Banki y’Abaturage muri "Hirwa ugwize na BPR", Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close, avuga ko ubu bukangurambaga bwamenyekanye kuri benshi mu Rwanda kandi ko yari yo ntego.

Tom Close atanga ubutumwa ku bantu avuga ko kwizigamira bituma inyungu banki zica abasaba inguzanyo igabanuka, bakabasha gucuruza bunguka amafaranga bahawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe nta banki mbi ntabona nkiyi,bagukata ama Frw nkana wababaza bati ni ikosa rya system nshya bari gukoresha kandi ngo nta ngaruka byagize kuri konti yawe;nyamara ayawe byajyanye kera

boris yanditse ku itariki ya: 19-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka