Bashishikarijwe gutangira kuzigamira ejo hazaza

Abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Karongi basabwe gutangira gutekereza kuri ejo hazaza habo, bashora imari mu mishinga ibabyarira inyungu.

Aba Dasso ba Karongi bashishikarizwa gutangira kwizigamira.
Aba Dasso ba Karongi bashishikarizwa gutangira kwizigamira.

Babisabwe n’umuyobozi wabo Nzamurambaho Emmanuel mu nama bakoranye ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe ibigega by’umugabane ku ishoramari (RNIT), kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2017.

Yagize ati "Abenshi muri mwe muracyari ingaragu, ariko ejo muzaba mufite ingo n’imiryango. Ni ngombwa rero gutangira gutekereza uko amafaranga atari menshi umuntu abona yayabyaza inyungu, kandi birashoboka.

Yavuze ko icyo bibasaba ari ubushake kuko nta mafaranga yo guheraho aba make. Avuga ko icy’ingenzi ari ukubishyira mu mutwe.

Mugenzi Emmanuel umukozi wa RNIT arashishikariza aba Dasso kugana iki kigo.
Mugenzi Emmanuel umukozi wa RNIT arashishikariza aba Dasso kugana iki kigo.

Ati “Ukumva ko hari aho ushaka kuva n’aho ushaka kugera, noneho ugashyiraho ingamba mu nzira nyinshi igihugu kigenda giharura."

Abagize urwego rwa DASSO na bo bagaragaje ko inama bagiriwe n’ubuyobozi bwabo ziramutse zukurikijwe, byahindura ubuzima bwa benshi, nk’uko bivugwa na Mushimiyimana Immaculee.

Ati "Ibi bintu batubwiye byatumye nicara nitekerezaho nsanga koko hari igihe nataye, ariko bigomba kurangira uyu munsi, ngahindura nkareka kubaho nta ntego. Niba umuntu ahembwa amafaranga agera ku bihumbi 50, kuki agomba kurangirana n’ukwezi yose ashize!"

Mugenzi we witwa Mundere Innocent nawe ati “kwizigamira kuri njye si ibintu bishya, ariko bitumye ngiye kongeramo ingufu.”

Emmanuel Mugiraneza, umukozi wa RNIT avuga ko mu gushyiraho icyo kigo batekereje cyane ku bantu bafite ubushobozi buke, aho uguze imigabane atanga nibura 2.000Frw ahwanye n’imigagabane 100, akungukirwa 9.5% ku mwaka.

Ati “Ni amahirwe cyane ku bakozi basanzwe bafite umushahara muto, cyangwa abaturage bafite ubushobozi buke kuko uhereye ku musaruro w’uyu munsi muke, usanga nyuma y’igihe umeze neza.”

Mugiraneza avuga ko mu gihe cy’umwaka icyo kigega kimaze, gifite abanyamuryango basaga igihumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka