Barasabwa kugira umuco wo kwizigamira no kubitoza abana

Muri uku kwezi kwahariwe kwizigamira, abatuye Umurenge wa Bwishyura, muri Karongi barasabwa kugira umuco wo kuzigama ndetse no kuwutoza abana.

Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) rifatanyije n’ibigo rihagarariye biri mu gikorwa cy’ukwezi kwahariwe ukwizagama aho abantu bashishikarizwa kuzigama cyane cyane abana kugira ngo bashobore gukurana uwo muco

Basabwe kugira umuco wo kuzigama
Basabwe kugira umuco wo kuzigama

Abaturage batandukanye bo muri uyu murenge baganiriye na Kigalitoday, bagaragaza ko bamaze kumenya akamaro ko kwizigamira ndetse n’ingaruka zishobora kubaho ku badakorana n’ibigo by’imari.

Mukarutaganira Agnes ati:”Nabashije kwiteza imbere nizigama, naje kuguza amafaranga y’ishuri y’umunyeshuri ibihumbi 70 ngomba kuyishyura mu mezi atatu, nongera kwizigama, nguza amafaranga ibihumbi 250, nishyuye neza nongera kuguza ibihumbi 300, ubu abana babiri bamaze kurangiza amashuri, nkora n’udukorwa tunyuranye tw’ubucuruzi.”

Nyirarukundo Beatrice ati:”Ushobora kutizigama ukayajyana mu kabari, ejo warwara ukabura Mituweli, ugasanga uheze mu nzu.”

Mu bihe byashize wasangaga abantu b’amikoro make batitabira kuzigama ngo banasabe inguzanyo, ariko kuri ubu byarahindutse nk’uko bivugwa na Habinshuti Eliakim, Perezida w’inama y’ubuyobozi ya Bwishyura SACCO.

Ati: “Mu bihe byatambutse, wasangaga ba bantu bo hasi batari mu bakorana n’ibigo by’imari, aho umuntu yarwaraga akabura amafaranga yo kwivza, aho umwana yatsindaga akabura amafaranga amujyana ku ishuri, ariko ubu ikibazo kiraza umuntu akagana Sacco.”

Abaturage bo mu murenge wa Bwishyura mu gikorwa cyo gukangurirwa kwizigamira
Abaturage bo mu murenge wa Bwishyura mu gikorwa cyo gukangurirwa kwizigamira

Mukeshimana Jeanne ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Bwishyura arasaba abatuye uyu Murenge kugira uyu muco kandi bakanawutoza abana. Ati:”Kuzigama babigire umuco kandi babitoze n’abana bawukurane.”

Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu gihugu hose hari Imirenge Sacco igera kuri 416, hakiyongeraho n’ibindi bigo by’imari iciriritse bitari Umurenge Sacco bigera kuri 64.

Hagendewe kuri uyu mubare, bigaragara ko kuba ibi bigo byaregereye abaturage, byatumye bamenyera gukoresha serivisi z’imari kuko zabegerejwe, bityo bikaba bikomeje kuzamura umubare w’ababyitabira.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka