Banki ya Kigali yeretse ababyeyi akamaro ko kuzigamira abana hakiri kare
Banki ya Kigali(BK) yateguye uburyo bwo gushimisha abana igamije guha ubutumwa abayeyi, ko bakwiriye gutangira kuzigamira abana hakiri kare.

Uretse ibyicungo abana bakiniragaho, BK yambitse abana n’ababyeyi imipira y’ibirango byayo, ihamagara abanyamuziki babacurangira ndetse inabakiriza ibiribwa n’ibyo kunywa, kandi ngo iki gikorwa kizaba ngarukamwaka.
Iyi banki ivuga ko igamije guha ubutumwa ababyeyi, ko bakwiriye kuzigamira abana hakiri kare kugira ngo mu gihe kizaza batazavunwa no gushaka ibibatunga hamwe n’amafaranga y’ishuri.
Umuyobozi w’Ishami ryo kwamamaza muri BK, Thierry Nshuti agira ati "Nuzigamira umwana wawe nibura amafaranga ibihumbi icumi ku kwezi, mu myaka 20 azaba afite amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane (2,400,000) hiyongereyeho inyungu ya 8% ku bwizigame bwa buri mwaka".
Ibi n’umubyeyi udafite akazi yabikora kuko njya mbona bazigama mu bimina, ufite ayo mafaranga azashobora kwishyurira umwana byibura imyaka itatu cyangwa ine muri kaminuza, urumva ko nta kizamugora".

Nshuti avuga ko buri mwaka bazajya bategura uburyo bwo gushimisha abana bazigamiwe muri BK, ariko banabwira ababyeyi ko ibihe bigenda bikomera, bigasaba ko buri muntu atangira kwiteganyiriza hakiri kare.
Kugeza ubu abana bamaze kuzigamirwa muri BK muri Konti yitwa ’Kira Kibondo’ ngo baragera muri 300.
Nshuti ati "Aba ni bake ugereranyije n’umubare w’abana b’Abanyarwanda bakeneye kuzigamirwa".

Ku rundi ruhande, bamwe mu babyeyi bitabiriye umunsi mukuru w’abana kuri BK, bavuga ko iki ari igikorwa kizasigara mu mitwe yabo, ku buryo ngo abana bazahora babasaba kubazigamira kugira ngo babashe kujyayo.
Uwitwa Ntigurirwa Jean Claude agira ati "BK itugaragarije icyerekezo ifite. Iba yubatse ikintu kinini cyane kuko abana bazakura bazi iyi banki, bazi kuzigama icyo ari cyo. Bazahora bambwira bati ’Papa, tujyane hahandi".
Muri uyu muhango wabereye ahitwa muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu babyeyi bahise banafunguza konti z’abana muri BK.





Amafoto: BK
Ohereza igitekerezo
|