Banki ya Kigali yatangirije muri Canada kwizigamira kuzavamo tombora y’itike y’indege

Banki ya Kigali (BK Plc) yatangiye ubukangurambaga bwo kwegereza Abanyarwanda baba mu mahanga serivisi zayo, harimo no kuzatombora itike y’indege, ihereye ku rubyiruko rwitabiriye igitaramo cyiswe "Rwanda Youth Convention" i Ottawa muri Canada, ahitwa Gatineau.

Banki ya Kigali isanzwe iha Abanyarwanda serivisi za Banki z’Igihugu cyabo, binyuze mu gufunguza konti yitwa ‘BK Diaspora Banking’, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya ’BK Mobile App’ ryo muri telefone.

Abanyarwanda baba mu mahanga badafite konti muri Banki babasha kuyifunguza ku buntu, kandi ikaba idakatwa amafaranga buri kwezi, bakaba bashobora kubitsaho amafaranga ayo ari yo yose yaba Amanyarwanda cyangwa ayo mu mahanga.

Banki ya Kigali iraha ikaze umuntu wese usanzwe ayifitemo konti ndetse n’uwifuza kuyifunguza, agahita abitsaho amafaranga y’u Rwanda nibura miliyoni ebyiri (cyangwa ay’amahanga afite agaciro kangana na yo), kugira ngo ahabwe amahirwe yo kuzatombora ibihembo.

Igihe cyo kuzitabira iyi tombora cyatangiye tariki 20 Ugushyingo 2023, kikazarangira tariki 31 Mutarama 2024, nyuma yaho abazatoranywa bazahabwa ibihembo birimo amatike y’indege yo mu cyiciro cya ‘economic’, baturutse aho bari hose ku Isi kugera i Kigali no gusubirayo.

Banki ya Kigali itangariza Abanyarwanda baba mu mahanga(diaspora) ko hazatoranywa, binyuze muri tombora, abantu batanu bazahabwa itike y’indege izaba ifite agaciro kamara imyaka ibiri.

Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe Ikoranabuhanga, Desiré Rumanyika, ashima ubu bukangurambaga bwa BK Diaspora Banking avuga ko buhuza Abanyarwanda baba hirya no hino ku Isi.

Agira ati "Ubu bukangurambaga burashimangira umuhate wacu wo kuzana ibisubizo bijyanye no kwizigamira kurenze imipaka, aho tudatanga gusa serivisi z’imari ku bakiriya bacu bari mu mahanga, ahubwo tubahuza n’Igihugu cyabo."

Urubyiruko rw’u Rwanda rwahuriye i Gatineau muri Rwanda Youth Convention, rwataramiwe n’abahanzi barimo Massamba Intore, ruhabwa n’umwanya wo kwakirwa n’abakozi ba Banki ya Kigali.

Muri iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 25 no ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023, buri wese asabwa kugenda yitwaje indangamuntu ye.

Ubusanzwe uwifuza gufunguza konti ya BK Diaspora Banking ajya ku rubuga www.bk.rw/Diaspora, akamanura [download] inyandiko iriho, akayuzuza, akayijyana kwa noteri kuri Ambasade y’u Rwanda imwegereye, yitwaje fotokopi y’indangamuntu hamwe n’ifoto ngufi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka