Banki ya Kigali ihamya ko buri wese yashobora kwizigamira

Banki ya Kigali (BK) ihamya ko buri muntu wese ashobora kwizigamira agendeye ku mafaranga ayo ari yo yose yinjiza, akirinda kuyasuzugura ahubwo akayashyira kuri konti akazagwira bityo iyo Banki ikamwungukira ndetse ikaba yamuha inguzanyo akiteza imbere.

Ibyo ni ibyagarutsweho na Kamanzi Nicole, Umukozi wa BK ushinzwe amashami yo Mujyi wa Kigali, aho avuga ko kuzigama bisaba kwigomwa.

Agira ati “Kugira ngo wizigamire ku mafaranga uba winjije, bisaba kwigomwa byinshi kuko hari ubwo uba utinjiza menshi. Icy’ingenzi ni ukwiha intego, ugafata umushahara uhembwa ku kwezi, ukareba ibyo ukenera hanyuma ikitari ngombwa cyane ukagikuramo, ayacyo ukayizigamira kuko amafaranga yose ubonye n’ubwo yaba make uyazigama bigakunda, igikuru ni ubushake”.

Ati “Umuntu ashobora kuvuga ati ninjiza 1,000 ku munsi, sinakwizigamira rero naburaye. Kuzigama si ngombwa buri munsi, ushobora kubishyira ku cyumweru cyangwa ku kwezi, gusa ukaba uzi ko ugomba kubikora, mbese byarabaye umuco”.

Kamazi akomeza avuga ko uko umuntu agannye BK yifuza ko imufasha kwizigamira, haba hari uburyo buhwanye n’ubushobozi bwe uko bungana kose.

Ati “Twebwe nka BK tukugira inama bitewe n’uko waje utugana, tukabanza tukareba bwa bushobozi bwawe ngo bungana iki. Kubera dufite uburyo (Produits) bwinshi bwo kuzigama, duhita tukurebera ubwakugirira umumaro tukabiganiraho.

Umuco wo kuzigama ntabwo usaba ikiciro runaka umuntu arimo, uwaza wese twamufasha akizigamira no kuri make afite”.

Ati “Iwacu tubahishiye byinshi byiza kuko tunabashishikariza uwo muco wo kwizigamira. Umuntu iyo aje tumufata neza, akaduha make afite tukamubwira ko tunamwongereraho bityo akagira ubushake, wenda tuti nk’aya uzanye tuzakungukira 5%, yabyumva agahita ayashyira kuri konti kandi bikamugirira akamaro”.

Akomeza agira inama abantu ko kugira ngo bizigamire, ibyiza ari uko umuntu yafata amafaranga yinjiza, wenda ari nk’umushahara, agakora urutonde rw’ibyo akenera bya buri munsi, hanyuma akagena ayo azigama akurikije icyo yifuza kugeraho kandi akiha igihe.

Kamanzi kandi agira inama abantu yo kutiha intego irenze ubushobozi, ibyo yita kwipasa muremure, kuko ngo bivuna bikaba byaca umuntu intege.

Ati “Ni byiza kwizigamira, ni byiza kugira intego ariko ni na byiza kutipasa muremure kugira ngo bitakuvuna kuko iyo bikuvunnye birangira ubivuyemo ukavuga ko nta cyo bizakumarira, ugasanga nta musaruro bitanze”.

Yongeraho ko ikindi cyiza ari ugushyiraho uburyo buzajya bukwibutsa kuzigama, wenda niba ari umushahara wa buri kwezi ukumvikana na Banki ko nugera kuri konti, amafaranga wateganyirije kwizigamira ahita ajya kuri konti yo kuzigama.

Ahumuriza kandi uwaba yagiranye amasezerano na BK y’uko izajya imushyirira amafaranga runaka kuri konti yo kuzima hanyuma ubushobozi bukagabanuka, ko guhindura ayo masezerano bikorwa ntihagire ikibazo bitera.

Kamanzi agaruka ku mbogamizi abashaka kwizigamira bakunze guhura na zo bitewe n’icyo baba bifuza kugeraho.

Ati “Imbogamizi ahanini ni ukutabasha kumva intego umuntu aba afite, wenda arashaka inzu ye ariko ntatangire kare yizigamira akumva ko aho azabishakira azaterura umushahara w’ukwezi wose ati ndazigamye yirengagije ibindi akenera. Nyuma azagenda ayakureho yose kuko atabiteguye neza bityo kwizigamira bikaba biranze, kwiha intego ni ingezi”.

Ubu bukangurambaga bwa BK bwo gushishikariza abantu kugira umuco wo kuzigama burimo n’ibihembo ku bazabwitabira. Kugira ngo umuntu atsinde akaba asabwa gukanda ‘like’ cyangwa gukurikira ku mbuga nkoranyambaga za Banki ya Kigali haba kuri Twitter, Instagram na Facebook.

Mu bazagira amahirwe yo gutsinda, hazajya hahembwa batatu buri cyumwe aho umwe azajya yegukana ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze kubwubusobanuro beo kwizigama ese bikorwa bite mubuhe buryo , ndetse umuntu yemerewe gusaba amafaranga cg guhabwa amafaranga yizigamye mugihe kingana gite

Ese ni amafaranga angahe muheraho mwakira ubeizigame bwu umuntu

Murakoze

Niwenyina Vanessa yanditse ku itariki ya: 8-09-2021  →  Musubize

KWIZIGAMIRA ni ngombwa.Urugero,abantu batizigamiye muli iyi Coronavirus,bagize ibibazo,harimo Inzara.Abizigamiye babonye ibyo barya n’ubukode.Ariko nk’abakristu,tuge tuzirikana Ubwizigame Yesu yadusabye.Nukuvuga kwizigamira "aho ingese zitagera,mu ijuru".Ni iki Yesu yashakaga kuvuga?Iyo wibereye gusa mu gushaka ubutunzi bw’isi gusa,ntushake Imana ukiriho,uba utazazuka ku munsi w’imperuka kandi ukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana.Dushake uwo twigana bible,izaduhindura.Hanyuma tuge mu materaniro kandi tubwirize abantu ubwami bw’Imana.Nibyo bintu bitatu Imana isaba buri mukristu nyakuri.

gisagara yanditse ku itariki ya: 16-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka