Amajyaruguru: Abacuruzi baciriritse ntibaragirira icyizere ibigo by’imari

Bamwe mu bakora ubucuruzi buciriritse mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko batizigama, kuko batizera ko ibigo by’imari byabaguriza kubera ubuke bw’amafaranga bakorera.

Ubucuruzi buciritse butunze benshi ariko ntibizera ko hari aho bwabageza baramutse bizigamiye
Ubucuruzi buciritse butunze benshi ariko ntibizera ko hari aho bwabageza baramutse bizigamiye

Zimwe mu mbogamizi ibigo by’imari byo mu Rwanda bihura nazo ni ubwitabire bw’abaturage mu kwizigamira bukiri hasi, kuko bamwe batabisobanukiwe abandi ntibabyiteho kuko batizera ko amafaranga make bakorera hari icyo yabagezaho.

Guverinoma n’abafatanyabikorwa bayo bagiye bakora ubukangurambaga bwo kurandura bugamije guca iyo myumvire ariko hari aho bikigaragara ko hakenewe gushyirwamo imbaraga.

Mu Karere ka Musanze ni hamwe mu hakigaragara icyo kibazo cyo kudasobanukirwa imikorere y’ibigo by’imari. Bamwe mu bakora ubucuruzi buciriritse baracyatekereza ko urwego bariho rutabemerera kwizigamira n’ubwo yaba ari make.

Hateguwe icyumweru cyo gukangurira abakora mu bigo by'imari biciriritse kugira ngo bajye begera abo bacuruzi babakangurire kwitabira kuzigama
Hateguwe icyumweru cyo gukangurira abakora mu bigo by’imari biciriritse kugira ngo bajye begera abo bacuruzi babakangurire kwitabira kuzigama

Murekatete Clemantine udandaza imyenda mu Mujyi wa Musanze, avuga ko nta konti n’imwe yo kwizigamira agira kuko yumva ari iby’abafite ubushobozi bwo kubona ingwate.

Agira ati “Udushuka dutatu ncuruza nitwo nabonamo amafaranga yo kubitsa? igihumbi mbonye nabura kukiguramo ibirayi ngo ngiye kubitsa! Nk’ubu batwirukanye mu isoko ngo nta bushobozi twirirwa tuzerera none ngo banki?”

Mukeshimana Clemence avuga ko atiyumvisha uko banki yamuha amafaranga y’inguzanyo mu gihe yirirwa mu muhanda, ahubwo akifuza ko ari ibishoboka,banki zabegera zikabafasha gushaka aho bakorera.

Ati "Icyifuzo ni uko tubona aho dukorera tukabona kuyoboka ibyo bigo. Bampa amafaranga se nta ngwate mfite!”

Guverineri Gatabazi asaba ko buri Munyarwanda wese kugana banki
Guverineri Gatabazi asaba ko buri Munyarwanda wese kugana banki

Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ntiyemeranya n’abavuga ko kwizigamira ari iby’abifite gusa. Asaba abaturage bose kugana ibyo bigo batitaye k’ubushobozi bafite.

Ati “Ndasaba abaturage kumva ko kuzigama bikwiye kuba umuco w’Abanyarwanda. Umuntu ntazigama kuko hari ibyo yasaguye, ahubwo ni ukwigomwa, yaba umuhinzi, umworozi, nyakabyizi.”

Guverineri yasabye abayobozi b’ibigo by’imari iciriritse kwegera abaturage babakangurira kugana ibyo bigo kandi banatanga serivisi nziza, birinda ikimenyane na ruswa kuko byangiza iterambere ry’umuturage.

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukwakira 2017,ishyirahamwe rihuza ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), ryatangije gahunda y’icyumweru cyahariwe kurushaho gutanga serivisi nziza,hagamijwe kongera umubare w’abagana ibyo bigo by’imari.

Rwema Peter umuyobozi mukuru wa AMIR
Rwema Peter umuyobozi mukuru wa AMIR

Rwema Peter, umuyobozi mukuru wa AMIR, avuga ko iki cyumweru cyateguwe hagamijwe kunoza imikorere y’ibyo bigo no gutegura igenamigambi ry’ibyo bigo by’imari kandi rikazibanda ku kwegera abaturage.

Ati “Turifuza ko ibigo by’imari mu myaka itatu iri imbere serivisi bitanga igomba gushingira ku ikoranabuhanga. Ikindi ni ugutanga serivisi nziza ishingiye ku byo abantu bakeneye no kwegera abaturage mu kubakangurira kwizigamira ndetse no gukoresha neza inguzanyo bahabwa no kuyishyura neza kandi ku gihe.”

Ishyirahamwe AMIR rihuza SACCO n’ibigo by’imari iciriritse 470, bitanga serivisi ku bantu basaga miliyoni eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka