Abanyarwanda basabwe kwitabira kuzigama mu bigo by’imari
Inzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera, zashyize hamwe kuri uyu wa gatatu tariki 18/12/2013, mu gutangiza ubukangurambaga busaba Abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira servisi z’imari n’ubwizigame.
Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete, uyoboye abakora ubukangurambaga, yavuze ko Leta ishaka amafaranga menshi yo guha abakora imishinga itandukanye, kandi ko nta handi ayo mafaranga yava atari mu kwitabira kubitsa, kugura ubwishingizi no kugura imigabane mu bigo by’imari.
Yagize ati: “Abanyarwanda iyo batagannye ibigo by’imari ntabwo bashobora kwiteza imbere, amafaranga yawe yonyine ntabwo ahagije, ugomba kubona amafaranga y’abandi, yaba inguzanyo uhawe na banki, ayo ubonye kuko waguze ubwishingizi cyangwa ayo waguzemo imigabane ishobora kukungukira.”
Inzego zitandukanye zirimo za Ministeri, ibigo bya Leta n’iby’abikorera harimo iby’imari, byamenyeshejwe ingengabihe y’uburyo bizakoramo ubukangurambaga, aho ngo raporo z’ibyakozwe zizajya zigezwa ku nama y’abaministiri.
“Twe nka Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), dufite ahantu henshi ho gutambukiriza ubutumwa, haba mu mashyirahamwe n’amahuriro y’abagore n’abana, no mu kagoroba k’ababyeyi”, nk’uko Ministiri Odda Gasinzigwa wa MIGEPROF, yamenyesheje izindi nzego zitabiriye inama.
Umuganda, itangazamakuru n’inama ziteranya abaturage benshi, byemejwe nk’umuyoboro ukomeye wo gusaba abantu kwitabira kuzigama mu buryo bwanditswe muri Leta, bavuye ku buryo bwo kubika amafaranga mu ngo zabo.
Ubushakashatsi bwiswe “FinCap Survey” bwakozwe na Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) mu mwaka wa 2012, buvuga ko Abanyarwanda bangana na ½ cy’abatuye mu gihugu bazigama mu buryo butanditse mu mategeko, kandi abari munsi ya ½ ari bo bonyine bigirira ingengo y’imari.
Gushirirwa n’amafaranga ngo ni ikibazo rusange kubera ubukene no kutagira umurimo, nk’uko iyo nyigo ibisobanura.
Icyo gihe ngo bashingira imibereho yabo ku nkunga cyangwa imyenda itanditswe bahabwa n’abandi; n’ubwo benshi ngo bumva akamaro ko gukora igenamigambi, ntibazi kwiteganyiriza; 60% by’Abanyarwanda bavuga ko bazigama gusa iyo baguze ibintu byose bifuza; abarenga ½ bakavuga ko badateganyiriza ibihe bigoye bashobora guhura nabyo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|