Abanyarwanda barakangurirwa gukoresha Visa Card mu kwizigamira

Abaturarwanda barakangurirwa kwitabira gukoresha uburyo bwa Visa Card, bufasha umuntu kwishyura akoresheje ikarita atiriwe agendana amafaranga. Bigaragara ko ubu buryo bukiri bushya kuri benshi bataramenyera imikorere y’ikoranabuhanga.

Abantu babura umwanya wo kujya kuri banki bashobora kwishyura ibyo baguze bakoresheje ikarita ya visa, batarinze kwishyura amafaranga mu masoko rusange; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Visa International.

Mu gikorwa cyo gukangurira abantu gukoresha iyi karita cyabereye muri Gari ya Giporoso mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki 21/08/2012, Lucie Mbabazi, ushinzwe ubukangurambaga muri Visa International, yatangaje ko amabanki nayo afite uruhare rwo gufasha gusobanura imikorere ya Visa Card.

Ati: “Icyo twasaba amabanki ni ukurushaho kumenyesha abaturage serivisi batanga bityo natwe byatworohera gukorana n’abaturage”.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa bagaragazaga ko ari ubwa mbere babyumvise, ariko Mbabazi yabasobanuye ko ubu buryo bazafasha abaturage mu mikoranire yabo na banki.

Abantu bitabiriye kwaka amakarita ya VISA ari benshi.
Abantu bitabiriye kwaka amakarita ya VISA ari benshi.

Hari abaturage kandi basanga iyi karita izabafasha kutirirwa bagera ku mabanki gutonda imirongo no kwibwa amafaranga, nk’uko byatangajwe n’umwe mu baturage ukora akazi k’ubushoferi.

Gukangurira abaturage gukoresha visa card bizajyana no gukora ubukangurambaga no gushyiraho ibyuma ahantu henshi bizajya bifasha abaturage gukoresha ubu buryo. Ikindi ni uko umuntu azaba afite uburenganzira bwo gukoresha ikarita yo kugurizwa “debit card”.

Emmanuel . N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza kugera ku rwego rwo gukoresha amakarita de crédit nk’aya mu Rwanda. ariko nizere ko bakangurira n’abaturage bihagije ingaruka ashobora kubatera! urugero usanga mubihugu byateye imbere abantu birara bakabikuza amafaranga arenze ubushobozi bafite bityo bikabashora mu madeni atagira ingano! Ntibagomba kwibagirwa kandi ko na taux d’intérêt iba ari nini iyo wishyura ayo wakoresheje cyane cyane utabashije kuyishyura neza biba cycle infernal d’endettement.

kkkkk yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka