Abanyarwanda bamwe baravuga ko hari inzitizi zituma batizigamira

Mu gutangiza icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kwizigamira kuri uyu wa 28/10/2014, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), Dr Uzziel Ndagijimana yamenyesheje abantu ko nta rwitwazo bafite rwo kutizigamira.

MINECOFIN ivuga ko za banki n’ibigo by’imari iciriritse birimo na za koperative Umurenge SACCO byarushijeho kwegera abaturage, ku buryo ngo batagomba kubura amafaranga na make yo kuzigama kugirango Leta ibashe kongera ishoramari n’ubwizigame bukiri hasi ku kigero cya 15%.

Yagize ati “Kuzigama si ukugira ibya mirenge ahubwo ni ubushake; umuntu yakwizigamira make make yamufasha gukora umushinga, cyangwa ibigo by’imari bigashingira kuri ubwo bwizigame bikamuguriza; banki zirahari na SACCOs zarubatswe, aho umuntu ashobora no kuzigama igiceri cy’100”.

Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko abanyarwanda begerejwe amahirwe yo kwizigamira.
Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko abanyarwanda begerejwe amahirwe yo kwizigamira.

Dr Ndagijimana ajya inama y’uko ababyeyi bagombye kujya batangira kuzigamira hakiri kare uburezi n’indi mibereho y’abana babo cyangwa nabo bakazigamira izabukuru; haba mu buryo bwo gushyira amafaranga make make kuri konti za banki zitabikuzwaho mu gihe cya vuba, cyangwa kugura imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane.

Bamwe mu baturage bavuga ko n’ubwo bakennye batabura kuzigama mu gihe gito amafaranga make kuyo baba bungutse cyangwa bakorera ku munsi; ariko hari n’abandi basobanura ko bajya kuzigama bagahura n’imbogamizi z’ibiyatwara byinshi no kutoroherezwa kunguka amafaranga bifuza.

“Hari aho imisoro (amoko y’imisoro itangwa) itubana myinshi, amafaranga y’umutekano ahenshi barurije, ugakubitiraho kwishyura ibishingwe, ibiciro by’amazu y’ubukode n’ibiribwa birarushaho kuzamuka; wagira ngo ubonye agahenge kwishyura uburezi bw’abana bikakubera inzitizi, rwose ibyo Leta yabitwigiraho”, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Kwizera Thierry.

Abanyarwanda bamwe baravuga ko hari ibibasaba amafaranga byinshi bigatuma batabasha kwizigamira.
Abanyarwanda bamwe baravuga ko hari ibibasaba amafaranga byinshi bigatuma batabasha kwizigamira.

Kuri standi ziri i Nyabugogo zikorerwamo n’ibigo by’imari, iby’ubwishingizi na bamwe mu baterankunga mu iterambere ry’igihugu, muri iki cyumweru cyahariwe kuzigama kizageza tariki 31/10/2014, abantu baragirwa inama y’uburyo bashobora kwizigamira, gucunga no gukoresha neza umutungo bafite kugira ngo ube wababyarira inyungu.

Bamwe mu bakorera imishinga nterankunga bagaragaza ko mu gihugu hari uduce turundanijemo banki n’ibigo by’imari byinshi ahandi nta na kimwe gihari, bagasaba ko Leta yakemura icyo bita akavuyo ka za banki; kandi ko ngo hakenewe inama nyunguranabitekerezo yo kwiga uburyo kuzigama byatera imbere mu gihugu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nubwo benshi bazi ko kuzigama ari ibya abakire ariko kuzigama bihera kuri duke ariko noneho wagira byinshi bikaba akarrusho

safari yanditse ku itariki ya: 28-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka