Abana bigishijwe kwizigamira bakiri bato barabikurana bikabagirira akamaro bakuze

Ababyeyi n’abarezi barakangurirwa gutangira kwigisha abana kwizigamira bakiri bato, kugira ngo ubwo bazaba bamaze gukura ntibizabagore kubera ko bizaba byababayemo umuco, nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’Ibigo byimari biciriritse (AMIR).

Iri shyirahamwe ryatangiye ubushakashatsi bugamije guhugurira abanyeshuri bakiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye gukurana umuco wo kwizigamira.

Gusa n’ubwo bigoye ko abakiri bato bakwizigamira kubera ntaho bakura amafaranga, ariko biba byiza byibura iyo bakuranye icyo gitekerezo kugira ngo kibabemo umuco, nk’uko bitangazwa na Faustin ZIhiga uyobora inama y’ubutegetsi muri AMIR.

Ati: “Mu gihe tugezemo kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kibashe gutera imbere ni uko tugomba gukira ishoramari rirambye. Ishoramari rirambye ntirishobora kubaho igihugu kitizigama, Abanyarwanda batizigama.

Kugira ngo uwo muco wo kwizigama ushinge imizi ugomba guhera mu bana batoya. Abakuru baba batangiye kugira ibintu byinshi bibasaba gukoresha amafaranga”.

Zihiga yabitangarije mu mahugurwa yagenewe abarezi bo mu bigo by’amashuri bitandukanye yabaye kuri uyu wa Kane tariki 18/07/2013.

Yasobanuye ko akenshi iyo umuntu atigeze yizigama akiri muto bimugora iyo abonye akazi kuko hari ibindi byinshi ahita ashyiraho umutima, birimo kubaka, gushinga urugo.

Nubwo abana nta mafaranga bagira, Zihiga yemeza ko kwizigamira kw’abana biba bitagambiriye kubika amafaranga ahubwo ari ukubibatozamo nk’umuco.

Ibi ni nabyo byagarutsweho na bamwe mu barimu nabo bemeza ko ari igitekerezo cyiza ariko bagasaba ko iyi gahunda yashakirwa umwanya wo kwinjizwa mu masomo asanzwe, nk’uko beyemejwe n’umwe mu bayobozi b’ibigo witwa Jeremie Sinamenye.

Ati: “Birumvikana ko abanyeshuri twigisha nta mafaranga bagira ariko hari impano bajya bahabwa. Iyo umubyeyi amubwiye ati watsinze akamuhereza wenda nk’amafaranga 500.

Wa mwana aho kugira ngo yirukanke ajye kuyagura amabombo, ashobora kwizigamiraho 400 ijana wenda akaba ariryo aguramo nk’amabombo ariko noneho n’ikindi gihe ariko agenda yizigamira cyane cyane ko ibigo by’imari byinshi dukorana nabyo amakonti bayabafungurira ku buntu.”

Iyi gahunda izatangira ku mushinga AMIR yatanze muri DFID, waje gutoranywa muri 26 yatoranyijwe mu 150 yari yatanzwe. Bizera ko mu gihe cy’imyaka ibiri y’igerageza uzamara kugira ngo DFID ibone kuwutangiza hari icyo bizaba byahinduye ku myumvire y’abana.

AMIR kandi yiyemeje gukora ubuvugizi ku bigo by’imari iciriritse ihuriza hamwe kugira ngo byorohereze abanyeshuri bo muri za kaminuza batashyizwe ku rutonde rw’abagomba gukomeza kurihirwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka