Abamotari ntibakozwa kugura imigabane muri COMORU ngo ibashe kwishyura banki

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri Moto, mu Karere ka Rusizi bazwi ku izina ry’abamotari, bibumbiye mu makoperative atandukanye, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’akarere bwabahuje bubasaba kugura imigabane muri Koperative COMORU bahuje akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, kugira ngo ibone uko yishyura umwenda ibereyemo Banki yafashe hagamijwe kuzuza inyubako bari batangije hanyuma ikaza kubananira kubera ubushobozi buke.

Abatwara abagenzi kuri moto ntibumva impamvu bahatirwa kujya muri koperative basanzwe bafite izabo
Abatwara abagenzi kuri moto ntibumva impamvu bahatirwa kujya muri koperative basanzwe bafite izabo

Iyi koperative yatangiye umushinga wo kubaka inzu y’amagorofa ane imu mwaka 2012, uza kudindizwa n’ubushobozi inanirwa kuyuzuza kugeza n’aho yafashe umwenda muri GT bank nawo wabananiye kwishyura.

Uku kunanirwa kwishyura umwenda wa Miriyoni 167 COMORU ibereyemo Banki ndetse bigaca abamotari bamwe intege bakava muri iyo koperative, niko kwavuyemo igitekerezo cyo kwiyambaza bagenzi babo babarizwa muyandi ma koperative babasaba kujya batanga amafaranga 300 ku munsi ahwanye na 40% by’imigabane y’iyi nzu bakayatanga mu gihe cy’imyaka ine bityo nabo bakaba abanyamigabane.

Dusabeyezu Erneste umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu karere ka Rusizi agaragaza uko batekereje kwishyura uyu mwenda bafatanyije na bagenzi babo.

Ati ”twarateranye tubyigaho n’abayobozi b’amakoperative tumenya ingano yayo mafaranga n’uburyo agomba kwishyurwa bitabangamiye amakoperative babarizwamo twemeza ko buri mu motari azajya yishyura amafaranga 300 yo kugura umugabane kuri iriya nzu ari nabyo twaje kubatangariza uyu munsi.”

Biyemeje gutera inkunga COMORU aho kubasaba kuyijyamo
Biyemeje gutera inkunga COMORU aho kubasaba kuyijyamo

Iki gitekerezo bagenzi babo ntibagikozwa aho bavuga ko nabo bafite koperative zabo bashaka guteza imbere icyakora ngo bakwigomwa bakabatera inkunga aho ku girango babatererane nka bagenzi babo bakora umwuga umwe wo gutwara abagenzi kuri Moto.

Nduwimana Fidele ati “icyo twumva twakunganira COMORU ku ideni irimo ni uko aho kugira ngo badutegeke kugura imigabane ku gahato icyo twabafasha buri mumotari nibura yatanga amafaranga 2000 cyangwa 3000 yo kubatera inkunga bitewe n’urwego batubonamo.”

Habyarimana Pierre yungamo ati ”mu by’ukuri niba hari ikintu kitubabaje ni ukuntu koperative igomba kwishyurira iyindi twebwe dufite koperative mu Bugarama twagujije miriyoni 10 none bari kutubwira ngo tujye kwishyurira COMORU!

Turayishyura iki yagurishije inzu ikishyura banki? Nibatubabarire rwose niba hari n’abariye amafaranga bishyure. Kuva natangira ikimotari sindafata ibihumbi 100 none bari kunyishyuza ibihumbi 177 mu myaka ine... ntaho nayakura pe.”

Uku gukomeza kwakwa amafaranga bya hato na hato byatumye bamwe mubagize COMORU nabo bacika intege bamwe batangira kuyivamo aho isigaranye abanyamuryango 200 muri 432 bari bayigize.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko hazabaho ibindi biganiro bagamije kumvisha abamotari akamaro ko kugura imigabane muri COMORU
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko hazabaho ibindi biganiro bagamije kumvisha abamotari akamaro ko kugura imigabane muri COMORU

Umwe utashatse ko amazina ye atangazwa asobanura ko amaze gukuramo ake karenge nyuma yo gutanga agera mu bihumbi 700 yose agasobanura ko atazi aho yarigitiye.

Ati ”reba uwari ashinzwe ubugenzuzi yaragiye ubu ntiyibereye Kigali! Ahubwo muzatera abantu agahinda mutume bazajya batwara moto barira ubu dufite agahinda gakomeye pe. Ku rwanjye ruhande narananiwe natanze imisanzu imyaka irindwi namanitse amaboko ubuyobozi buzakore icyo bushaka.”

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem we avuga ko uku kutumva kimwe ibyo kugura imigabane muri koperative COMORU, Atari agahato icyakora ngo bigomba kongera kuganirwaho mu zindi nzira bakumva ko nta kindi kigamijwe Atari iterambere ryabo.

Ati “kubera ko kugeza ubu abantu batabyumva kimwe njye numva dukwiye kugira ibindi biganiro ku rwego rw’amakoperative kuko gushora imari ni uburenganzira bw’umuntu ntitwenda kubumvisha kumigeri. Muri abantu bajijutse ku buryo ntekereza ko igikorwa cyo kwifatanya tukagira iterambere dusangiye byafasha buri wese.”

Mu gihe iyi koperative COMORU ikirwana no gushaka uko yishyura umwenda wa banki ungana na miriyoni 167 nazo zishobora kwiyongera haracyabura nibura andi agera kuri miriyoni 40 ku girango iyi nyubako ibaraje inshinga yuzure.

Iyi nzu aho igeze imaze kujyaho miriyoni 231 Gusa kuri aya mafaranga abanyamuryango ba COMORU bavuga ko hari ayanyerejwe n’abari bashinzwe imicungire yayo bagasaba ko mbere yo kugira andi basabwa bagomba kubanza gukurikiranywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nukuri dufite ibindi ibibazo byishi mumakoperative tubarizwamo kdi bitandukanye nonerero comoru nkuko yatangije ibyayo nikomezanye nabyo natwe turi mubyacu icyakora nidusaba ingunga tuzayitanga ariko ntabyimigabane dushaka ahubwo abashinzwe amacoperative nibatubarize ihuriro RYA rusizi aho rishyira ibihano baduca nkabamotari nicyo bifasha abanyamuryango kuko kumunsi ntibabura ibihumbi ijana byibihano bakira kurusizi rwa1 no mumugi warusizi kdi hari nigice cyuzuye kunzu ya comoru gikorerwamo amafaranga yishyurwa kwiyonzu nibyobihano byagabanya umwenda wa bank

Musabirema jonas yanditse ku itariki ya: 31-01-2019  →  Musubize

Nukuri dufite ibindi ibibazo byishi mumakoperative tubarizwamo kdi bitandukanye nonerero comoru nkuko yatangije ibyayo nikomezanye nabyo natwe turi mubyacu icyakora nidusaba ingunga tuzayitanga ariko ntabyimigabane dushaka ahubwo abashinzwe amacoperative nibatubarize ihuriro RYA rusizi aho rishyira ibihano baduca nkabamotari nicyo bifasha abanyamuryango kuko kumunsi ntibabura ibihumbi ijana byibihano bakira kurusizi rwa1 no mumugi warusizi kdi hari nigice cyuzuye kunzu ya comoru gikorerwamo amafaranga yishyurwa kwiyonzu nibyobihano byagabanya umwenda wa bank

Musabirema jonas yanditse ku itariki ya: 31-01-2019  →  Musubize

Amacoperative mu Rwanda afite ikibazo cy’imicungire yayo gikomeye, aho guhatira abantu kwibumbira hamwe bitazababyarira inyungu ku bintu byizwe nabi mbere hose.
Inama nanjye natanga ni uko iriya nyubako yagurishwa hakishyurwa Bank ubundi abanyamuryango bakicara bagacoca ibibazo byabo.

Jean Cousin yanditse ku itariki ya: 30-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka