Abakorana n’amakoperative abitsa muri SACCO bemerewe kubikuza atarenze ibihumbi 50 buri muntu - RCA
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA), Prof. Harerimana Jean Bosco, aratangaza ko buri munyamuryango mu bagize koperative cyangwa amatsinda manini akorana na Sacco yemerewe kubikuza amafaranga y’u Rwanda atarenze ibihumbi 50 mu cyumweru.
Ibi arabitangaza nyuma y’aho hari bamwe mu bagize Koperative bo mu Karere ka Musanze bavuga ko hari umubare w’amafaranga batemererwa kubikuza babibwiwe n’ubuyobozi bwa Sacco.
Bamwe mu bagaragarije Kigali Today iki kibazo barimo abagize Koperative y’abafite ubumuga yitwa ‘Abakundamurimo’ yo mu Murenge wa Cyuve.
Aba ngo bishyize hamwe bagamije guharanira inyungu z’abanyamuryango, biyemeza ko buri mwaka muri Mata bajya barasa ku ntego (kugabana ayo bamaze kugezamo).
Ndimubacu Phillipe, umwe mu bagize iyi Koperative, akaba afite umwana ufite ubumuga, yagize ati “Twishyize hamwe nk’abantu bafite ubumuga cyangwa abafite ababakomokaho bavukanye ubumuga tukajya dukoteza amafaranga, tuyabitsa muri ‘New Vision Sacco’ yo mu Murenge wa Gacaca ngo ubwo uku kwezi turimo kwa Mata kuzaba kugeze azatugoboke nk’uko twari twabyiyemeje kujya tuyabikuza icyo gihe buri rimwe mu mwaka.
Twageze kuri Sacco batubwira ko bataturengereza amafaranga ibihumbi 50 gusa mu bihumbi birenga 400 twifuzaga kubikuza; urebye ayo mafaranga bemera kuduha ntacyo yari kutumarira kuko muri twe harimo abafite intege nke kubera ubumuga bakeneye kugura imiti, barimo n’ababyeyi b’ababana bafite ubumuga bagomba kwitabwaho ngo ubuzima bukomeze.
Muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ubuzima buradukomereye, kuko n’imirimo twakoraga yahagaze, tukaba twari dusigaye duhanze amaso amafaranga twabikije muri Sacco ngo abe ariyo atugoboka”.
Prof. Harerimana Jean Bosco, Umuyobozi w’Ikigo RCA avuga ko hagendewe ku ibwiriza rya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), umunyamuryango wa Koperative cyangwa amatsinda manini bikorana na Sacco, buri umwe yemerewe kubikuza amafaranga nibura atarenze ibihumbi 50 y’u Rwanda.
Yagize ati “Nta mpamvu n’imwe cyangwa urwitwazo urwo ari rwo rwose rushobora gutuma Sacco idatanga amafaranga ku bantu bari mu makoperative cyangwa amatsinda mu gihe bigaragara ko buri umwe akeneye atarenga ibihumbi 50.
Ku makoperative cyangwa ayo matsinda baba bafite abashinzwe kubabikuriza amafaranga, abo bakora urutonde rw’abantu bayakeneye bakarujyana kuri Sacco ikayabaha nta yandi mananiza”.
Akomeza agira ati “Bitewe n’umubare w’abanyamuryango bashobora no kubikuza miliyoni eshatu, enye cyangwa eshanu. Turasaba za Sacco kubahiriza amabwiriza zahawe yo gukorana neza n’abazigana, babaha serivisi nziza, kandi mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19”.
Nyuma y’aho mu Rwanda hagaragariye umuntu wa mbere ufite icyorezo cya Covid-19 tariki 14 Werurwe 2020, hahise hashyirwaho amabwiriza asaba abantu kuguma mu ngo zabo, akaba ari naho bakorera akazi aho bishoboka.
Mu gushaka uko abagize amakoperative bashobora kubaho ubuzima bwabo budahungabanye, mu minsi yakurikiyeho, RCA yashishikarije ubuyobozi bw’amakoperative kugenera abanyamuryango bayo ubwasisi n’inyungu ku bwizigame bwabo.
Umuyobozi w’iki kigo Prof. Harerimana, avuga ko mu kwezi kumwe gusa iyi gahunda itangiye, amakoperative abitsa muri za Sacco zo mu Rwanda amaze kugabana amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe .
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Njye ndisabira RCA guhaguruka ikajya gukemura ibibazo biri mu makoperative kuko bigiye kuyasenya pe.
Ikindi RCA nikorere ubuvugizi amakoperative afite icyerekezo akaba yarashegeshwe na Covid,ahabwe inkunga yo kuyazahura.
Let’s yorohereze amakoperative adafite ubwanikiro kubona amashitingi akomeye Kandi azire igihe.
Icyanyuma nsaba nuko habaho Sacco y’abahinzi n’aborozi nk’uko hariho Mwalimu Sacco.
Murakoze.
Mutubarize BNR icyo iduteganyiriza nk’abaturage twari dufite inguzanyo mu murenge SACCO ariko tukaba tutari kubasha kwishyura bitewe n’ibi bihe turimo. Birasa nk’aho twe twirengagijwe
Nemeranya nawe rwose, Kuko yaba Bk, BPR, Umwalimu SACCO bose bagaragaje aho bahagaze mu korohereza abanyamuryango bafite unguzanyo. None SACCO yo cg abayifatira imyanzuro ntacyo bavuga. ubundi bizwi ko ntanguzanyo nta terambere. Niyo mpamvu n"igihugu inguzanyo kiyiha agaciro kuko nacyo gifata imyenda ngo iterambere rirambye rigerweho. None se corona virus yazambize byose kwisi ariko ijambo rirarema. Batubwire dutuze twicare tuzi ibidutegereje birazwi ko nyuma ya corona ari ugukora 24/24 nibiruhuko bya konji nugukora keretse ibikomeye cyane