Abakora isuku mu bitaro bya Kabgayi barasaba kongezwa no guhabwa ubwishingizi bw’abakozi

Bamwe mu bakozi bakorera ikompanyi Gitarama Cleaners Services ikora isuku mu bitaro bya Kabgayi barinubira gukoreshwa cyane batakemuriwe ibibazo by’umushahara muto n’ubwishingizi bw’abakozi.

Aba bakozi bavuga ko bahembwa amafaranga macye cyane ugereranije n’akazi bakora; abakora isuku ari nabo benshi bahembwa amafaranga ibihumbi 20 ku kwezi.

Aya mafaranga babona ari macye cyane ugeraranije n’aho ibiciro byo ku isoko bigeze magingo aya ndetse n’ibyo basabwa mu buzima busanzwe byose bisaba amafaranga.

Umwe mu bagore bayikoramo yagize ati: “ihihumbi 20 ni intica ntikize kuko ureba nk’ukuhinzi ubwe ntagikorera amafaranga ari munsi y’1000 cyangwa 800 kandi twe mari aya baduha tuba dukeneyemo gukuramo ibintu byinshi nka mutuelle n’ibindi”.

Nubwo mu bitaro bya Kabgayi hari isuku, abayikora barinuba.
Nubwo mu bitaro bya Kabgayi hari isuku, abayikora barinuba.

Aba bakozi bakomeza bavuga ko bafite n’ikibazo cy’uko umukoresha wabo atabishyurira ubwishingizi mu cyahoze cyitwa caisse sociale. Bavuga ko bamenye ko babakuraho aya mafaranga buri kwezi ariko ngo basanze ntayo bashyira kuri caisse sociale.

Iki kibazo cy’ubwishingizi bavuga ko basanzwe bakigira kuko umukoreshwa wabo nabwo mu myaka ishize yari yarabikoze bisaba ko bigira kuri caisse sociale kureba uko bihagaze. Nyuma ngo nibwo yaje kuyashyiraho ariko ngo bongeye kumenya ko aya mafaranga batakiyatanga.

Umuyobozi wa kompanyi Gitarama Cleaners Services, Alphonse Haguma, avuga ko ikibazo cy’imishahara nta bushobozi bafite bwo kugikoraho kuko ngo nabo bahabwa amafaranga n’ibitaro basinyanye amasezerano kandi bikaba bidafite ubushobozi bwo kongera aya mafaranga mu gihe bikeneye abakozi benshi kubera ubunini bwabyo.

Aha Haguma avuga ko bahisemo kugabanya aba bakozi bagera kuri 64 kubera amafaranga make bahabwa n’ibitaro.

Ku kibazo cy’ubwishingizi, Haguma avuga ko nabo bagize ikibazo cyo kubona amafaranga aza atinze bigatuma babanza kuyajyana mu bindi bikorwa ariko ngo bari mu nzira yo gukemura iki kibazo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka