Abagize Inama y’Igihugu y’Ishyaka PL bahuguwe ku kwizigamira

Ubwo abagize Inama y’igihugu y’ Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) bahuraga ku cyumweru tariki 24 Werurwe 2019, baganiriye ku ngingo zitandukanye harimo n’iyo kwizigamira.

Perezida w’ishyaka PL,Mukabalisa Donatille, yagize ati “Ubundi iyo duhuye nk’inama y’igihugu y’ishyaka PL duteguramo n’amahugurwa tugenera abayobozi kuko baba baje ari abayobozi bahagarariye abandi. Uyu munsi rero tukaba twahisemo kubahugura ku ngingo eshatu zirimo n’iyo Kwizigamira, ndetse tubakangurira na gahunda yitwa Ejo Heza yashyizweho na Leta ishyira mu bikorwa itegeko ryo kwizigamira ryashyizweho n’inteko ishinga amategeko.”

Depite Mukayijore Suzanne, akaba na Visi Perezida wa PL mu Ntara y’Amajyaruguru, ni we watanze ikiganiro kuri gahunda yo kwizigamira. Yasobanuye ko iyo gahunda abayoboke ba PL na bo bagomba kuyigira iyabo.

Ati “Kuko utabitse, amafaranga ni ibiryo bihiye. Kuyatwara mu ntoki uko wiboneye ashobora kwibwa cyangwa kononekara. Ntabwo wayagendana mu ntoki ahura n’impfu nyinshi cyane. Noneho rero muri kwa kwizigamira dushishikariza abayoboke bacu, ni ukugira ngo babe ba nyamutegera akazaza ejo.”

Perezida w'ishyaka PL,Mukabalisa Donatille, yavuze ko kuri iyi nshuro bateguye guhugura abayoboke ba PL ku kamaro ko kwizigamira
Perezida w’ishyaka PL,Mukabalisa Donatille, yavuze ko kuri iyi nshuro bateguye guhugura abayoboke ba PL ku kamaro ko kwizigamira

Ati “Umuntu yizigamira muri rusange kugira ngo abashe kubona inyungu. Iyo wizigamiye ubika amafaranga yawe neza, ushobora no kwaka inguzanyo muri ya mafaranga.”

Depite Mukayijore yanasobanuye ibyerekeranye na gahunda yitwa ‘Ejo Heza’ avuga ko ari gahunda Leta yashoyemo amafaranga kugira ngo ifashe abantu babashe kwizigamira bityo abageze mu zabukuru batazaba umutwaro ku bana babo cyangwa se no ku gihugu muri rusange.

Ati “Ni yo mpamvu Leta yafashe abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ikemera kubatangira ibihumbi 18 mu gihe bitangiye ibihumbi 15. Noneho igihe bageze mu zabukuru, bazaba bitabye Imana, Leta izaha abasigaye amafaranga angana na miliyoni. Mu gihe cyo gushyingura bazafashwa kuko bazahabwa ibihumbi 250 kugira ngo babashe gushyingura uwitabye Imana.”

Hari impungenge abantu bajya bagaragaza, aho bavuga ko batakwizigamira mu gihe babona amafaranga make na yo ntabashe gukemura ibibazo byose baba bafite.

Depite Mukayijore Suzanne asanga kwizigamira abantu bakwiye kubigira umuco
Depite Mukayijore Suzanne asanga kwizigamira abantu bakwiye kubigira umuco

Depite Mukayijore Suzanne yabamaze impungenge ati “Nubwo waba utishoboye, ubona za gahunda Leta ikugenera, ukora muri VUP, bumve ko na bo barebwa na gahunda yo kwizigamira, kugira ngo ahazaza habo hazabe heza. Kuko kuba yabasha kwitangira ibihumbi 15 mu mwaka, Leta ikamutangira ibihumbi 18, ni ukugira ngo bumve uruhare rwabo ndetse n’uruhare rwa Leta muri kwa guteganyiriza kuzabaho kwabo ejo neza.”

Naho abumva ko binjiza make ku buryo batabona ayo kwizigamira, abo ngo bakwiye guhindura imyumvire.

Ati “urabizi ko hirya no hino mu gihugu hari gahunda yashyizweho yitwa igiceri Program, kwa kundi bavuga ngo mfashe igiceri kimwe cy’ijana. Erega n’iyo tujya kubara ingengo y’imari ivamo ibikorwa byinshi tubona, duhera kuri ka gafaranga kamwe kangana n’igipesu cyo ku mwenda w’umuntu. Ni ukuvuga ngo bagire wa muco. Yego bizatugora ariko uzarebe. Kuki abura amafaranga yo guhaha mu rugo ariko akabona ayo kugura inzoga? Bahinduke, birasaba kongeramo imbaraga cyane kugira ngo bahindure umuco kuko Abanyarwanda ntabwo turagira umuco wo kuzigama, ahubwo yumva muri we yifitemo wa muco wo kuvuga ngo amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri. Iyo ni imigani n’imico igomba guhinduka, tukibagirwa ya migani itatugeza ku iterambere.”

Ngarukiyintwari Jean Baptiste uhagarariye ishyaka PL mu Karere ka Rulindo avuga ko ibyo babasobanuriye byo kwizigamira no guteganyiriza izabukuru ari ingirakamaro.

Ngarukiyintwari avuga ko ibyo babasobanuriye ari ingenzi
Ngarukiyintwari avuga ko ibyo babasobanuriye ari ingenzi

Ati “Ejo Heza ndabona ari gahunda Leta yatekerejeho neza. Nk’ubu urugero murabona ko aho ngeze ndakuze. Baravuga bati ‘uramutse wizigamiye, igihe wazageraho ugapfa, uzabona icyo uraga abana bawe. Njyewe numvise ari byiza cyane ku bantu bakuru, ndetse cyane cyane no ku bana, dore ko batanaheza, ahubwo bavuga bati n’umwana w’ukwezi kumwe na we yemerewe kuzigamirwa. Kuba rero gahunda ari iya buri wese, nsanga rwose hari ikintu bizamarira abaturage.”

Ati “Bityo rero nanjye ubungubu mfite abayoboke benshi mu Karere ka Rulindo, icyo ngiye gukora ni ukugira ngo nanjye nkoreshe inama, mbibakangurire, kimwe n’abandi baturage. Si abayoboke ba PL gusa.”

Nyuma yo gusobanurirwa ibijyanye no kwizigamira na bo biyemeje kubosobanurira abandi bahagarariye n'abandi baturage bose muri rusange
Nyuma yo gusobanurirwa ibijyanye no kwizigamira na bo biyemeje kubosobanurira abandi bahagarariye n’abandi baturage bose muri rusange
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka