Gatsibo: Indwara y’uburenge yagize ingaruka ku itangira ry’amashuri
Ababyeyi bo mu karere ka Gatsibo bavuga ko batorohewe no gusubiza abana mu mashuri kubera uburenge bwagaragaye muri iyi ntara, cyane cyane mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Nyagatare bigatuma amasoko y’amatungo ahagarara.
Marara Africa, umubyeyi ufite abana batatu biga mu mashuri yisumbuye, yatangarije Kigali Today ko niba bataretse ngo amasoko yongere akore bitamworohera gusubiza abana be mu ishuri.
Yagize ati “Inka zanjye ni zo zimfasha kurihirira abana banjye amashuri; mu gihe ntabonye uburyo ngurisha ku nka ngo abana banjye basubire ku ishuri nabigenza nte kundi ?”.
Mugiraneza nawe yatangaje ko bitoroshye ko abana benshi basubira ku ishuri bafite ibikoresho byose, kubera ko nta handi abaturage bakura amafaranga uretse mu matungo yabo.
Mu gihe ababyeyi bakiri mu gihirahiro kubera amasoko afunze kandi amashuri akaba ari ku munsi wayo w’itangira, twashatse kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo duhamagara umuyobozi wako ngo atubwire icyo ubuyobozi buteganya ariko ntitwabashije kuvugana.
Indwara y’uburenge yatumye hafatwa ingamba zo kubuza amatungo by’umwihariko inka kugurishwa ari byo byitwa akato. Akarere ka Gatsibo kari mu turerere dufite ubukungu bushingiye ku bworozi n’ubuhinzi cyane cyane ubworozi.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|