Ihuriro ry’Abanyabyimana rigiye kwishakamo ibisubizo biteza imbere aho bavuka

Ihuriro rihuza abayobozi n’abavuka mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango ariko batahakorera ryiyemeje guhuriza hamwe abanyamuryango bagashakisha icyateza imbere umurenge bavukamo.

Mu nama yahuje impande zombi tariki 24/02/2013 mu mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’umurenge wa Byimana, bwagaragarije abavuka muri uyu murenge ariko batahakorera ibyiza biri mu murenge bavukamo, kugira ngo nabo baze bashobore kubigiraho inyungu.

Ubuyobozi bw'ihuriro bwigira hamwe ibyateza imbere umurenge bavukamo wa Byimana.
Ubuyobozi bw’ihuriro bwigira hamwe ibyateza imbere umurenge bavukamo wa Byimana.

Nahayo Jean Marie, umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana, yashishikarije abavuka muri uyu murenge kumanuka bagafatanya kubyaza umusaruro ibyiza biwurimo ndetse bita ku baturage bakiri munsi y’umurOngo w’ubukene.

Bimwe mu byagaragarijwe abavuka mu murenge wa Byiamana ariko batahatuye, harimo nk’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ahantu nyaburanga, uburezi n’ibindi byinshi.

Ihuriro ry'abavuka Byimana ryatandukanye rifashe ingamba zo guteza imbere aho bavuka.
Ihuriro ry’abavuka Byimana ryatandukanye rifashe ingamba zo guteza imbere aho bavuka.

Havugimana Jean, ni umuyobozi w’ihuriro rihuza abavuka mu murenge wa Byimana batahakorera ndetse n’abawutuyemo, yasabye ubuyobozi bw’umurenge wa Byimana kwigira neza imishinga abatahatuye kugirango bayishoremo ariko bayizeye.

Yagize ati “nibyo turifuza guteza imbere aho dukomoka, ariko nanone ntiwashora aho ubuna utazunguka”.

Iyi nama yanigiwemo ibintu bitandukanye birebana n’imibereho y’abaturage, aho hasabwe ubufatanye bw’impande zombi kwihutisha iyishyurwa ry’imisanzu ya mutiweli ndetse hanashakishwa inzira yo gusana urwibutso rwa Jenoside rutameze neza.

Abavuka mu murenge wa Byimana batahaba bafite inyota yo kuhateza imbere.
Abavuka mu murenge wa Byimana batahaba bafite inyota yo kuhateza imbere.

Iyi nama yashojwe hafashwe ingamba z’uko izajya iterana buri gihembwe, ariko abagize ihuriro bakaba bashobora guhuzwa n’inama zidasanzwe hashakishwa uko uyu murenge watezwa imbere n’abawuvukamo.

Bamwe mu bayobozi bakuru bavuka mu murenge wa Byimana harimo Monique Nsanzabaganwa Visi Guverineri wa Banki nkuru, Depite Byabarumwanzi Francois na Nyirabagenzi Agnes.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka