Bugesera: Inama Njyanama yagaragarijwe amahirwe y’ubukungu muri ako karere
Itsinda ry’abashashatsi ryakoze inyigo ku byateza imbere akarere ka Bugesera riratangaza ko muri ako karere hagaragara amahirwe menshi y’ubukungu, ku buryo aramutse yitaweho akabyazwa umusaruro yageza abaturage ku ntambwe ikataje y’ubukungu.
Ibyo byagaragarijwe abagize inama njyanama y’akarere ka Bugesera kuwa Gatanu tariki 28/06/2013. Ayo mahirwe ni ibiyaga icyenda bishobora kwifashishwa hatezwa imbere uburobyi, ubukerarugendo no kuhira ibihingwa, nk’uko byatangajwe na Fidel Kayira.
Yagize ati: “Ibishanga bikikije imigezi y’Akagera n’Akanyaru byahingwamo umuceri n’ibindi bihingwa ndetse bikanavamo nyiramugengeri biramutse bitunganyijwe.

Uretse ibyo kandi hari n’urutare rwa Nyirijuri rwo mu murenge wa Shyara rwabyazwamo amabuye ya granite yubakishwa n’ubutaka burambitse buberanye n’ubuhinzi.”
Abagize inama njyanama y’akarere ka Bugesera ariko basanga ilisiti y’ayo mahirwe idakwiye gupfundikirirwa aho, ahubwo ngo hakwiye indi nyigo yasesengura ku buryo bwimbitse ahashobora kuboneka amahirwe hose nk’uko perezida w’inama njyanama y’akarere ka Bugesera Kabera Pierre Claver abivuga.

Ati: “Iyo nyigo nimara gusesengurwa ikazasuzuma n’icyakorwa kugira ngo ayo mahirwe abyazwe umusaruro kandi iyo nyigo izatuma imishinga y’amajyambere y’akarere ishyirwa mu bikorwa.”
Mu bitekerezo byatanzwe kuri ubwo bushakashatsi bugaragaza amahirwe y’ubukungu buri mu karere ka Bugesera abajyanama bayishimye.
Hari n’andi mahirwe yagaragajwe nk’akwiye gutangira gutekerezwa kwitabwaho hakiri kare. Urugero ni nk’ikibuga cy’indege mpuzamahanga giteganywa kubakwa mu karere ka Bugesera.

Aha Abatuye mu Bugesera ngo bakaba bakwiye gutekereza hakiri kare uburyo bwo kubyaza umusaruro ayo mahirwe, haba mu guteza imbere ubucuruzi, amahoteri, ubukerarugendo n’ubuhahirane n’ibindi bihugu kuko Bugesera izaba ibaye amarembo y’u Rwanda n’amahanga icyo kibuga nicyuzura.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|