Polisi irashima umucuruzi washyizeho uburyo bwo kurinda abakiriya Coronavirus

Polisi y’u Rwanda yashimye Kwitonda David, umururizi mu isantere ya Byangabo iherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, washyizeho uburyo bwo kwirinda Coronavirus, akanayirinda abakiriya be.

Uyu mucuruzi yashyizeho nomero abaguzi bahagararamo bahanye intera ya metero hagati yabo
Uyu mucuruzi yashyizeho nomero abaguzi bahagararamo bahanye intera ya metero hagati yabo

Uwo mugabo avuga ko akimara kumva itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rikubiyemo amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus, yumvise akozwe ku mutima n’ibyifuzo byiza Leta yagize mu kurinda abaturage, afata umwanzuro wo gushyira imbere ya butike ye nomero abantu bahagararamo mu kubarinda kwegerana.

Yagize ati “Igitekerezo ni njye wacyitekerereje, gusa ubuyobozi buba buturi hafi butugira inama. Hakimara gusohoka itangazo rya Minisitiri w’Intebe, nakozwe ku mutima n’uburyo ubuyobozi budukunda, mbitekerezaho mbona nanjye ngomba gufasha Leta nirinda kandi ndinda n’abakiriya banjye kuba bakwandura Coronavirus”.

Yashyizeho n'aho abakiriya bakarabira
Yashyizeho n’aho abakiriya bakarabira

Uwo mugabo avuga ko kwandika nomero mu irangi ritukura imbere y’umuryango, zigaragaza aho abaza guhaha bahagarara. Irangi yabikoresheje ryamutwaye amafaranga ari hagati y’ibihumbi 15 n’ibihumbi 20.

Avuga ko kwandika nomero asiga intera ya metero imwe hagati y’umuguzi n’undi, bimufitiye akamaro kuko birinda abaturage kwegerana birinda Coronavirus.

Abakiriya be bubahiriza nomero yabashyiriyeho
Abakiriya be bubahiriza nomero yabashyiriyeho

Ati “Abaturage bari kubyubahiriza nta kibazo, iyo babonye nomero, bakaba bazi n’ibi bihe byo kurwanya Coronavirus babyubahiriza vuba. Baba bazi ko ibihe turimo bigoye”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yanditse ku rubuga rwa twitter ashima uwo mucuruzi muri aya magambo ati “Turashimira umucuruzi David Kwitonda wo mu Karere ka Musanze, uburyo yashyizeho bwo kwirinda ndetse no kurinda abamugana”.

Arongera ati “Ni urugero rwiza guhana intera hagati y’umuntu n’undi, mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza COVID-19. Abandi batanga serivisi za ngombwa barasabwa kumwigiraho”.

Amabwiriza asaba ko abantu bakwiye kuguma mu ngo muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus, hagasohoka gusa abagiye gushaka serivisi za ngombwa zirimo guhaha ibyo kurya, kwivuza, ndetse n’izindi, kandi bakibuka guhana umwanya nibura wa metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Abaturage kandi bibutswa gukaraba kenshi, bakoresheje amazi meza n’isabune.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Naringizengo yashyizeho uburyo bwo gufasha atanga ibiribwa nari ngizengo...

Queen yanditse ku itariki ya: 29-03-2020  →  Musubize

Wou!! Rwose ibi nibyiza cyane iyaba Bose babyumvaga vuba nka kwitonda David ahubwo ntagucika intege akomereze Aho yaragejeje arinda abaturarwanda covid 19 Gusa natwe abanyarwanda ntidutuje turikubahiriza amategeko namabwiriza twashyiriweho na ministry of health tuguma mungo zacu murakoze
Mukomez kugira impagarike nubugingo

Kwizera Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka