Imurikagurisha ryitabirwa cyane muri week end

Abitabiriye imurikagurisha (expo) ku nshuro ya 15 baravuga ko mu minsi y’imibyizi batajya babona abantu benshi bitabira ibikorwa byabo ngo keretse mu minsi y’ikiruhuko (week end).

Abajya kureba cyangwa guhaha mu imurikagurisha bo bavuga ko mu yindi minsi baba nta mwanya bafite kuko baba bagomba gukora ibindi bikorwa bibateza imbere.

Mugiraneza Faustin ni umwe mu bo twasanze yaje kureba ibimurikirwa muri iri murikagurisha tariki 05/08/2012, avuga ko impamvu yitabiriye iri murikagurisha muri week end kuko aribwo yashoboye kubona akanya kuko ubundi aba afite akazi kenshi gatuma atabona umwanya.

Abaza guhaha cyangwa kureba ibimurikwa baza ari benshi muri weekend.
Abaza guhaha cyangwa kureba ibimurikwa baza ari benshi muri weekend.

Muri week end abitabira imurikagurisha baba bikubye inshuro ebyeri; nk’uko bitangazwa n’ umuhuzabikorwa w’iri murikagurisha, Ephraim.

Ubwo yatangizaga iri murikagurisha ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasabye Abanyarwanda kuryitabira cyane kugira ngo bashobore kuhigira byinshi kuko ari amahirwe baba bagize yo kubona ibyo badafite.

Bamwe baza kwitabira imurikagurisha bashaka kwirebera udushya duhari.
Bamwe baza kwitabira imurikagurisha bashaka kwirebera udushya duhari.

Uretse u Rwanda, ibindi bihugu bbyitabiriye iri murikagurisha harimo Tanzania, Burundi, Uganda, Kenya, Nigeria, Ghana, Egypt, Senegal, Congo-Brazzaville, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Taiwan, Iran, Pakistan, India, n’ibindi.

Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizasozazwa kuwa gatatu tariki 08/08/2012.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka