Bamwe mu bari kumurika ibikorwa byabo baravuga ko bazaha serivisi inoze buri wese uzabagana, cyane ko umubare w’abamurika wazamutse, bityo buri wese akaba asabwa kurangwa n’agashya ngo yigarurire abamugana.

Ubwo yafunguraga k’umugaragaro iri murikagurisha, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yasabye ba rwiyemezamirimo bari muri iri murikagurisha kurangwa n’ikoranabuhanga, kuko ariryo pfundo ry’iterambere ryihuse.
Ati: “Uyu ni umwanya wo kwisuzuma, mureba aho mugeze. U Rwanda ruvuye kure rugeze ahashimishije, gusa n’aho tugana harakomeye”.

Munyankusi Jean Damascene, perezida w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, yashimiye abagize uruhare ngo iki gikorwa kigerweho barimo Intara y’Amajyaruguru, minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, RDB, abikorera na enterprise Urwibutso n’abandi.
Yaboneyeho kandi kwibutsa abari kumurika ko uyu ari umwanya mwiza wo kwigira kuri bagenzi babo, cyane ko iri murikagurisha ryanitabiriwe n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Iri murikagurisha riteganyijwe gusozwa tariki 09/12/2013 ryahuje abamurika barenga ku 122, biganjemo Abanyarwanda bakorera mu bice bitandukanye by’intara y’Amajyaruguru.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|