Bawe mu bacuruza inkweto n’imyenda mu mujyi wa Gisenyi babikura i Goma bavuga ko ibicuruzwa byagabanutse kubera abajya kurangura batinya guhohoterwa, abandi bakavuga ko uretse kuba batinya kujya Goma ngo no mu mujyi wa Goma abacuruzi baragabanutse kubera gutinya umutekano mucye kuko hari abahohoterwa n’inzego z’umutekano.
Mukamana umwe mu bakura ibicuruzwa i Goma avuga ko insoresore z’Abanyecongo zihohotera uvuga Ikinyarwanda ndetse abagabo n’abasore babashinja kuba abasirikare n’intasi za M23.
Ati “ubu dutinya kujya i Goma Abanyecongo nibo baza gutwara ibicuruzwa twajyanaga bikadutunga, no kujya kurangura ni ugutuma Abanyecongo, ubuyobozi ducyeneye ko bwagira icyo bukora”.

Umwe mu bakora ubukanishi avuga ko ibyuma bagura i Goma badashobora kujya kubizana ahubwo ngo bahamagara Abanyecongo bakabibazanira, ibi bikaba byiyongera ku bicuruzwa Abanyarwanda bajyanaga i Goma bisigaye bijyanwa n’Abanyecongo bo bambuka nta kibazo.
Nk’uko bigaragara mu mibare ya Minisitere y’ubucuruzi , mu mezi atandatu 2012 ibicuruzwa byinjiye mu mujyi wa Goma bivuye mu karere ka Rubavu byari bifite agaciro karengaho gati miliyari 36 na miliyoni 138 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe ibyavuye i Goma byinjira Rubavu bisaga miliyari zirindwi na miliyoni 832.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|