Zigama CSS ntiteganya kongera amashami yayo

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr James Ndahiro, yatangaje ko nyuma yo gushyira imbaraga mu gutanga Serivise bifashishije ikoranabuhanga, badateganya kongera amashami y’iyi banki mu gihugu.

Inama y'inteko rusange yari iyobowe n'umuyobozi w'inama y'ubutegetsi, Dr James Ndahiro na Minisitiri w'Ingabo, Gen. Major Murasira Albert
Inama y’inteko rusange yari iyobowe n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, Dr James Ndahiro na Minisitiri w’Ingabo, Gen. Major Murasira Albert

Ubusanzwe Zigama CSS ifite amashami 19 mu gihugu.

Dr Ndahiro avuga ko gukoresha ikoranabuhanga bizihutisha serivisi kandi bikanagabanyiriza abanyanyamuryango umwanya bakoreshaga bagana ishami rya banki, bityo ubuyobozi bukaba busanga kongera umubare w’amashami ya banki nta kamaro babibonamo.

Yagize ati “Abanyamuryango turabakangurira gukoresha ikoranabuhanga kuko ribafasha kugabanya igiciro cya serivisi bahabwa, kandi bikanagabanya umwanya yakoreshaga agana ishami rya banki ".

Yakomeje agira ati “Ubu ushobora kwiyicarira iwawe mu rugo ukishyura imyenda, ugasaba amafaranga ndetse ukaba wanakora ishoramari utavuye imuhira" .

Uyu muyobozi yanatangaje kandi ko hari serivise zegerejwe abanyamuryango ba Zigama CSS mu mashami yayo yose mu gihugu, mu gihe abazikeneraga byabasabaga kuza ku cyicaro gikuru.

Abanyamuryango bitabiriye inama
Abanyamuryango bitabiriye inama

Muri izo serivise ngo harimo cyane cyane izijyanye no gusaba inguzanyo nini, aho byasabaga umunyamuryango kuza ku cyicaro gikuru kugira ngo yandikishe ibijyanye n’ingwate.

Zigama CSS ni banki ikorana n’abanyamuryango bakorera inzego z’umutekano zirimo Ingabo, Polisi y’igihugu, abacungagereza, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha(RIB), ndetse n’abakozi ba Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera bemejwe nk’abanyamuryango bashya, mu nama rusange yabaye kuri uyu wa 15 Werurwe 2019.

Dr Ndahiro yatangaje ko iyi banki mu mwaka wa 2018 yungutse asaga Miliyari 9 na Miliyoni zisaga 600, inyungu ikaba iri mu kigero gisaga 115% ugereranyije n’iyari yagenwe n’inteko rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka