Zigama CSS irashaka ko umunyamuryango abona serivisi zose atagiye kuri Banki

Ikigo cy’imari Zigama CSS cyatangaje ko mu igenamigambi ry’umwaka utaha kizashyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga rizatuma umunyamuryango abona serivisi zose atagombye kujya kuri Banki, ahubwo akazibona kuri telefoni ye cyangwa mudasobwa.

Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya Zigama CSS (hagati) yavuze ko mu mwaka utaha bazashyira imbaraga mu gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS (hagati) yavuze ko mu mwaka utaha bazashyira imbaraga mu gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga

Ibi byatangarijwe mu nama rusange ya 32 yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019, yasuzumaga ibyagezweho muri uyu mwaka no gutegura igenamigambi ry’umwaka utaha.

Uko iterambere ryiyongera ni nako ibigo byinshi byiganjemo iby’imari bigenda bihindura imikorere y’uko bitanga serivisi ku babigana. Zigama CSS ni kimwe mu biri muri uyu murongo wo kujyana n’impinduka z’iterambere, aho cyiyemeje ko mu mwaka utaha kizashyira imbaraga mu gutanga serivisi zacyo hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni ibintu bizatwara ingengo y’imari itari nto nk’uko umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr. Ndahiro James abivuga.

Agira ati “Buri munyamuryango yabona serivisi ashaka adatelefonnye, adateze, aho ari hose akabyikorera. Tuzashyira ingufu mu guhugura abakozi bacu no kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga byafasha mu guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga kugira ngo turinde umutungo w’abanyamuryango.”

Dr. Ndahiro yongeraho ko hari na gahunda yo guha abanyamuryango telefoni zizabafasha kujyana n’iryo koranabuhanga, kuko “iryo koranabuhanga ushobora kurishyiraho ariko abo rigenewe badafite uburyo bwo kurikoresha ugasanga ntacyo ukoze.”

Mu mwaka wa 2019 Zigama CSS yungutse miliyari zisaga 10 z’Amafaranga y’u Rwanda, ivuye kuri miliyari icyenda mu mwaka wa 2018. Inyungu y’iki kigo cy’imari ngo yagiye izamuka buri mwaka ku gipimo kiri hejuru ya 20% uhereye muri 2017, ku buryo mu mwaka utaha giteganya inyungu ya miliyari zisaga 12.

Abanyamuryango ba Zigama CSS mu nama rusange ya 32
Abanyamuryango ba Zigama CSS mu nama rusange ya 32

Zigama CCS kugeza ubu ifite imari shingiro ibarirwa muri miliyari zisaga 300 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba imaze gutanga inguzanyo za miliyari zisaga 200, mu gihe ubwizigame bw’abanyamuryango bayo na bwo busaga miliyari 200.

Dr. Ndahiro avuga ko ibi bituma nta munyamuryango ushobora kubura inguzanyo, akanavuga ko bishimira ko abahabwa inguzanyo bose bazishyura neza.

Ati “Icyo twishimira cya mbere ni uko abanyamuryango bacu bamaze kuba inararibonye mu bintu byo kwizigamira tukishimira ko bari no mu bantu bake bamaze kumenyera gufata inguzanyo no kuzishyurira igihe. Zigama CSS iri mu bigo bike mu gihugu bifite imyenda yaheze hanze. Biradushimisha iyo abanyamuryango bacu bafashe inguzanyo bakazishyura ku gihe kandi biteje imbere. Abantu batangiye baguza ibihumbi 50 cyangwa 30, ubu bamwe bageze muri miliyoni 15, biteje imbere n’imiryango yabo.”

Umuyobozi mushya wa Zigama CSS, Col. Corneille Emile Nkundimana yavuze ko inguzanyo zitangwa na Zigama CSS zishyurwa ku nyungu ya 13% ku bafashe inguzanyo itarengeje miliyoni eshanu, abafashe inguzanyo iri hejuru ya miliyoni eshanu bakishyura ku nyungu ya 15%.

Abanyamuryango batagira amacumbi bazafashwa kuyabona

Uretse gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga, mu mwaka utaha Zigama CSS ngo izanashyira imbaraga mu kubonera amacumbi abanyamuryango bayo, hibandwa by’umwihariko ku batayafite, nk’uko Dr. Ndahiro yabivuze.

Zigama CSS igiye kwiyuzuriza inyubako yayo
Zigama CSS igiye kwiyuzuriza inyubako yayo

Ati “Tuzashyira ingufu mu gushakira abanyamuryango bacu amacumbi cyane cyane abagiye kugira inzu bwa mbere, ni bo tuzaheraho. Dufatanyije n’izindi nzego za Leta tuzagerageza gufasha abanyamuryango bacu bato kugira ngo babone amacumbi yabo kuko ibintu by’ubukode abenshi baba batabishoboye.”

Dr. Ndahiro avuga ko batahita bamenya umubare w’abanyamuryango bazashakirwa amacumbi kuko bizaterwa n’umubare w’abayakeneye. Gusa ngo hari amafaranga ahagije ku buryo nta mpungenge z’uko hari uwabura iryo cumbi arikeneye.

Zigama CSS igenda itera imbere mu myaka imaze, ku buryo igiye kuzuza inyubako ya miliyari zisaga 13, ifatanyije n’ibindi bigo nka MMI na Horizon.

Ni inyubako ibyo bigo byose bizakoreramo ariko hakazasigara imyanya izakodeshwa abantu bazaba bakeneye kuyikoreramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwarakoze kubitekerezo abanyamuryango turanezerewe cyane turabashimye cyane

niyonkuru jean claude yanditse ku itariki ya: 21-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka