Za Telefone musanzwe mwishyura mu byiciro: Engie Energy Access Rwanda Yagabanyijeho 25% ku ifatabuguzi

Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, Engie Energy Access Rwanda yashyiriyeho abayigana poromosiyo yabafasha gutunga smartphone zigezweho badahenzwe.

Nyuma yo kugirana amasezerano y’ubufatanye bwo kubagezaho Telefone ya Samsung buri wese akayigura ku buryo bumworoheye, ubu noneho babazaniye igabanyirizwa rya 25% ku ifatabuguzi rya buri Samsung Galaxy bacuruza.

Iyi ni poromosiyo izarangirana n’itariki ya 31 Ukuboza 2024.

Nk’ubu mwitegereje murabona ko smartphone yari ifite ifatabuguzi rya Frw 290,000 yagabanyijwe ikagera ku Frw217,500 mu gihe iyari ifite ifatabuguzi ry’ibihumbi ijana, amafaranga yaryo yagabanyijwe akagera ku bihumbi mirongo irindwi na bitanu.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Engie Energy Access Rwanda, Mineh Maina Wanjiru, agira ati “ Iyi poromosiyo twayishyiriyeho abakiliya bacu mu rwego rwo kubafasha kwizihiza iminsi mikuru turimo. Twifuza ko buri Munyarwanda wese atunga Smartphone igezweho nk’igikoresho cyamufasha gusabana n’abandi kandi akiteza imbere mu buzima bwe bwa muri munsi. Twashyiriyeho abatugana uburyo bwo kwishyura Samsung Galaxy ducuruza ku nguzanyo, umukiliya akihitiramo kwishyura ku munsi, ku cyumweru cyangwa ku kwezi, ibi bikaba byamufasha gutunga smartphone yakwishyura mu byiciro adahenzwe” .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho neza

None ko ntuye iburera iyo terefone nayibona gute murakoze

Kwizera yanditse ku itariki ya: 23-12-2024  →  Musubize

Nabazanga ushaka telephone yabasangahe ese uyihabwa abagomba kuba yujuje iki naho ya basanga murakoze

Ndayisaba yanditse ku itariki ya: 21-12-2024  →  Musubize

Ni byiza cyane iyo terefone nayibona gute ndi ngororero murakoze

Tuyizere olivier yanditse ku itariki ya: 21-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka