Yinjiza asaga ibihumbi 800 ku kwezi kubera gukora ibikomoka ku mpu

Nyirasangwa Claudine wo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare Akagari ka Nyagatare, avuga ko umushinga wo gukora ibikomoka ku mpu umwinjiriza asaga ibihumibi 800 buri kwezi.

Minisitiri yasuye ibikorwa bya Nyirasangwa
Minisitiri yasuye ibikorwa bya Nyirasangwa

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki ya 17 Mutarama 2023, Nyirasangwa ufite umushinga witwa ‘Top Leather Product Company Ltd’ yavuze ko yatangiye gukora ibikomoka ku mpu mu 2018, atangira afite igishoro cy’ibihumbi 300Frw gusa.

Mu 2019 yaje kwitabira amarushanwa ya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko yari yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko, yegukana igihembo cy’ibihumbi 500Frw.

Icyo gihe yahise yagura ibikorwa bye abasha gukoresha abakozi 11 bamufasha gukora inkweto, imikandara, ikofi, aho batwara imfunguzo ndetse n’imipira yo gukina.

Mu bakozi 8 akoresha bahoraho umwe amuhemba ibihumbi 40 buri kwezi, naho abakora nyakabyizi 3 bagahemba ibihumbi 2000Frw ku munsi.

Bimwe mu byo Nyirasangwa atunganya mu mpu
Bimwe mu byo Nyirasangwa atunganya mu mpu

Kugeza ubu afite isoko mu Karere ka Nyagatare n’aka Bugesera ry’abantu bacuruza ibikomoka ku mpu.

Zimwe mu mbogamizi ahura nazo n’izo kutabona ibikoresho bihagije byo gukoramo ibyo acuruza, kuko impu zitunganyije ziva mu gihugu cya Kenya.

Ati “Ibikoresho biracyagorana kuboneka kuko bigera mu Rwanda bihenze cyane bigatuma tutabasha gukora ibintu byinshi ngo duhaze amasoko”.

Nyirasangwa avuga ko Metero y’uruhu igurwa 1400Frw, ngo ugasanga rero nibyinjiye mu Rwanda bidahagije ukurikije umubare w’ibikenewe.

Bimwe mu byo amaze kugeraho abikesha ubu bucuruzi, Nyirasangwa avuga ko yaguzemo moto, aguramo n’ikibanza cya miliyoni 2,200,000Frw akaba ateganya no kucyubakamo inzu y’ubucuruzi.

Mu ruzinduko Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi yagiriye mu Karere ka Nyagatare tariki 13 Mutarama 2023, yasuye ibikorwa by’urubyiruko by’umwihariko ku mishinga yatsindiye ibihembo byatanzwe n’iyi Minisiteri, ashima ibikorwa Nyirasangwa akora ndetse n’urundi rubyiruko rwabashije kwihangira imirimo rukiteza imbere.

Ku mbogamizi bagaragarije Minisitiri bahura nazo, yababwiye ko bigiye gukorerwa ubuvugizi kandi ko bazakomeza kubagira inama, kugira ngo imishinga yabo ikomeze itere imbere.

Sandale zikoze mu ruhu
Sandale zikoze mu ruhu
Babanza kwigira ku bikarito
Babanza kwigira ku bikarito
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka