Yatomboye itike yo kujya mu Burayi ayikesha MTN Mobile Money

Mugabe Thomas niwe wegukanye tike y’indege hamwe no kurara aho ashatse hose mu Burayi mu gihe cy’iminsi itatu byatanzwe muri promotion ya MTN Mobile Money ku bufatanye na Turkish Airlines.

Ubwo yagezwagaho ibyo bihembo, tariki 25/05/2012, Mugabe Thomas, mu byishimo byinshi, yavuze ko bishimishije cyane kuba abafatabuguzi ba MTN Mobile Money bahabwa bene ibi bihembo.

Mugabe yagize ati “nkoresha MTN Mobile Money nk’undi muturage wese ariko by’amahirwe natomboye. Ndashimira MTN kubwo gukomeza kuduha ubushobozi bwo kohereza no kwakira amafaranga byoroshye, dore ko binahugura Abanyarwanda ku byerekeranye n’iherekanya ry’amafaranga ry’amabanki”.

Iyi promotion igamije guha ibihembo abafatabuguzi ba MTN bari muri MTN Mobile Money yatangijwe tariki 16/05/ 2012 ikazarangira tariki 13/06/2012.

Buri cyumweru hazajya hatangwa ibihembo nk’ibyahawe Mugabe. Hari kandi amafaranga 10% y’inyongera azajya ahabwa umuntu uguze amafaranga yo guhamagara akoresheje Mobile Money. Ku batanga serivisi ya MTN Mobile Money, uzajya yandika abantu 35 bashya muri MTN Mobile Money azajya ahabwa amafaranga 20,000.

Umuntu wese uri muri MTN Mobile money aba afite amahirwe yo gutsindira ibyo bihembo bitandukanye; nk’uko byatangajwe na Kinuma Albert, umuyobozi wa MTN Mobile Money.

Kinuma yakomeje avuga ati “Intego ya MTN ni ugukomeza kuha abafatabuguzi bacu serivisi nziza zirushaho kubafasha kwiteza imbere mu bucuruzi no mu buzima busanzwe.”

Umuyobozi waTurkish Airlines, Burcinlsler, yavuze ko sosiyete yabo yishimiye cyane uko Abanyarwanda bayakiriye birenze uko babikekaga.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MTN ni ok gusa icyo nasaba izabere abandi urugero rwiza kuko nta buriganya nk’ubwo ITC yakoreye umwana watomboye itike y’indege ijya mu Bubiligi.

Ndashimira MTN ko ikomeje kuba intangarugero muri byose n’abandi bazayigireho kuba inyangamugayo kuko ITC byayihesheje isura mbi

yanditse ku itariki ya: 26-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka