Ngabo ufite imyaka 24 bakunze kwita Jado ari naho yakuye izina rya kampani ye “Jado Fashion Designer – Ambara uberwe”, akorera akazi ke ko kudoda imideli mu Mujyi wa Rubavu ariko agakunda gukorera i Kigali cyane,aho aba aje kuvugana n’abifuza ko abadodera.
Urugendo rwe yarutangiye adoda imyenda akayamamaza kuri Facebook yifashishije ipaji (Page) yashyizeho akayita “Ambara uberwe”.
Avuga ko abantu bamuhamagaraga akabadodera, uwo adodeye akabikunda akamuhuza n’undi mukiliya gutyo gutyo kugeza aho yaje gufungura inzu idoderwamo(atelier).
Agira ati “”Mbere nakoraga akandi kazi gasanzwe ariko nkunda imideli ndetse nkabona abantu basezerana ndetse n’abamurika imideli baba bambaye bitajyanye n’igihe.
“Ni ho nahise mfata umwanzuro wo kubyinjiramo ndetse nkabikora nk’akazi kugira ngo mpindure imyambarire ndetse nambike Abanyarwanda ibijyanye n’igihe haba abagiye gusezerana ndetse no mu bindi birori.”
Avuga ko kugeza ubu abakiliya bamaze kuba benshi, ku buryo ateganya no kwagura ibikorwa bye akabigeza i Kigali, kuko bimusaba gukora ingendo nyinshi azanira abakiriya imyenda baba bamutumye.
Avuga kandi ko,ateganya gutangira uruganda kugira ngo yagure ibikorwa bye kandi abashe guhaza isoko afite,kuko ari rinini kandi rikomeje kwaguka.
Akenshi imyenda akora ayidoda mu bitambaro bitandukanye n’ibitenge, ariko akabikora mu buryo butandukanye bwa Kinyafurika.
Avuga ko igihe kigeze ngo Abanyafurika batangire bakunde ibikorerwa iwabo, agashima cyane Leta y’u Rwanda yatangiye kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda binyuze muri gahunda ya “Made in Rwanda.”
Mu bantu amaze gukorana na bo mu Rwanda harimo abagize ibirori n’abafite ubukwe. Ngo anafite isoko rinini ry’ibyamamare mu Rwanda harimo abahanzi n’abakinnyi ba filimi.
Afite intego yo gushyigikira gahunda yo guhanga imirimo no guhuriza hamwe urubyiruko rwo mu Ntara y’Uburengerazuba rwiyumvamo impano yo gukora imideli kugira ngo arufashe kwiteza imbere.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu musore arabikora, afite Impano idasanzwe
uyu mwana ndamushigikiye nukuri. mbona benshi akorera kdi biba ari byiza.niyamamare rwose