Yaretse kubumba inkono yinjira mu bukorikori none atunze urugo rw’abantu barindwi

Chantal Mukankwanga w’imyaka 36, yaretse akazi yakoraga ko kubumba inkono ahitamo guhindura akajya mu bukorikori bwo kubumba amavaze agezweho, none asigaye atunze urugo rwe akabasha no kwishyurira abana be amashuri.

Muri gahunda yayo y’icyerekezo 2020 yo kugira igihugu gifite ubukungu bwihagije, Leta y’u Rwanda ikangurira buri wese kugira uruhare muri iyo gahunda yihangira umurimo ushobora kumubeshaho ugatanga n’akazi.

By’umwihariko abagore bari baragiye basigazwa inyuma, kuri iki gihe bagaragaza ko hari icyo bashoboye kuko benshi mu bagore bagerageje gutera intambwe yo kwikorera bagiye baba abahamya b’uko buri wese ashoboye.

Amwe mu mavaze Mukankwanga na bagenzi bakora muri koperative Abakomezamwuga.
Amwe mu mavaze Mukankwanga na bagenzi bakora muri koperative Abakomezamwuga.

N’ubwo Leta y’u Rwanda ishyigikira by’umwihariko abagore mu rwego rwo kubafasha gutinyuka, hari bamwe bamaze kubona ukuri kw’iyo gahunda yo kwikorera, bakaza kubona inyungu yabyo. Mukankwanga nawe akaba ari umwe muri bo.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko kimwe n’abandi Batwa, yatangiye abumba inkono n’utundi dukoresho duto tutagiraga icyo tumugezaho. Ibyo byaterwaga ko nta buhanga yabikoranaga ugasanga bidakururura abaguzi.

Aya mavaze yinjiriza koperative amafaranga agera kuri miliyoni 1,5 buri kwezi. amafaranga abafasha kwibeshaho.
Aya mavaze yinjiriza koperative amafaranga agera kuri miliyoni 1,5 buri kwezi. amafaranga abafasha kwibeshaho.

Mukankwanga utuye mu kagali ka Kanserege, umurenge wa Kacyiru, akarere ka Gasabo, avuga ko icyo gihe babagaho nabi. Ariko ubu kimwe na bagenzi be bakorana babayeho mu buzima bwiza bushobora gutuma bigurira buri kimwe bifuza.

Agira ati: “Aka kazi kadufitiye akamaro kuko kadufasha gutunga ingo, tukishyura amazu n’amashuri y’abana.”

Muakankwanga na bagenzi be avuga ni abagore n’abagabo bagera kuri 20, bibumbiye muri koperative bise “Abakomezamwuga.” Yemeza ko bakora cyane ku buryo amavaze bakora abinjiriza amafaranga agera kuri miliyoni 1,5 ku kwezi.

Uyu mugore ufite umugabo n’abana batanu avuga ko n’ubwo atahita yibara mu bakire, ariko kugeza ubu yizera ko azakomeza gutera imbere bitewe n’imbaraga yifuza gukomeza gushyiramo.

Gusa yemeza ko n’ubwo Leta ntako itagira kugira ngo ibafashe gukora ubucuruzi bwabo, bagifite urugendo rurerure kugira ngo bakore neza nk’uko babyifuza. Ibyo abishingira ko kimwe na bagenzi be bajya bafata inguzanyo za banki kandi bakazishyura neza.

Kimwe mu byo atangaza bakeneyemo ubufasha kuri Leta ni ukubafasha kubona ahantu bakorera, kuko kugeza ubu aho bakorera ari ku muhanda, hakaba hashobra guteza impanuka.

Ikindi bifuza nacyo babona ko ari ingenzi, ni uko Ubuyobozi bwabafasha kubona uko bacukura ibumba kugira ngo bakomeze bakore amavaze yabo neza. Ubundi bagakenera uwababa hafi akabakorera ubuvugizi mu kubashakira isoko kuko abenshi ntibize.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka