VISA yateye indi ntambwe mu koroshya kwishyura utitwaje cashi

Sosiyete ya VISA yamaze gushyiraho gahunda nshya ikoresha uburyo bwa QR code buzajya bworohereza abaturage kwishyura bakoresheje telefone.

VISA igiye kuzana uburyo bwo kwishyura ukoresheje telefoni ukoza ahabugenewe.
VISA igiye kuzana uburyo bwo kwishyura ukoresheje telefoni ukoza ahabugenewe.

Ubu buryo yabufashijwemo n’indi sosiyete yitwa EMVCo nayo isanzwe ifite ubunararibonye muri iyi tekinoloji. VISA yabashije kugeza iri kotanabuhanga mu bihugu 15, birimo u Buhinde, Kenya na Nigeria.

Sam Shrauger ushinzwe ibikorwa byifashisha ikoranabuhanga muri VISA, yavuze ko ubu buryo bwamaze gutanga umusaruro aho bwageragejwe, bakaba baratangiye gukorana na za guverinoma kugira ngo ubu buryo bwihutishwe.

Yagize ati “Twamaze kubona uburyo iyi gahunda yatangiye gutanga inyungu, mu gukoresha iyi gahunda ya QR code mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Turi gukorana na za guverinoma na banki nkuru z’ibihugu nk’u Buhinde.”

QR code izaza yunganira uburyo busanzwe buzwi nka mVisa bufasha abaguzi n’abacuruzi kwishyurana hakoreshejwe ikirango gishyirwa kuri telefoni za smart phones.

Icyo baba basabwa ni ugukoza telefone zabo kuri kuma kabugenewe ubundi bakinjizamo imibare y’ibanga, amafaranga angana n’ibyo bagiye kwishyura agahita ava kuri telefone zabo.

Ubu buryo ntibusaba ko umucuruzi aba afite konti muri banki runaka, kandi bukaba butanga umutekano wizewe.

Ubu buryo buje guhindura isura y’amafaranga kuko buzaca ikwirakwizwa ry’amafaranga, ahubwo bugateza imbere ihererekanyamafaranga rikoresha ikoranabuhanga mu bihugu biri kwihuta mu ikoranabuhanga n’iterambere ry’ubukungu nk’u Rwanda.

U Rwanda ruri mu bihugu bizagerwamo n’iri koranabuhanga mu minsi yavuba. Ibindi bihugu birimo na Cambodia, Misiri, Ghana, Indonesia, Kazakhstan, Malaysia, Pakistan, Tanzania, Thailand, Uganda and Vietnam.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka