Urujya n’uruza rw’abaguzi rwatumye bongera iminsi isoko ryaremeragaho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwongeye umunsi ku wari usanzwe isoko ry’akarere ryaremeragaho, bitewe n’abarirema barino n’abaturutse muri Congo biyongereye.

Iri soko riremwa cyane n'abaturanyi bo muri Congo Kinshasa bambuka baciye mu Kivu.
Iri soko riremwa cyane n’abaturanyi bo muri Congo Kinshasa bambuka baciye mu Kivu.

Iri soko risanzwe riremera iruhande rw’ahari kubakwa isoko mpuzamipaka rya Karongi, ryari risanzwe rirema ku wa gatanu none hongeweho no kuwa kabiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois, avuga ko uyu mwanzuro bawufashe mu rwego rwo gutangira gutegura abazarema isoko mpuzamipaka riri kubakwa.

Ryegereye neza ku kiyaga cya Kivu.
Ryegereye neza ku kiyaga cya Kivu.

Agira ati ʺNi mu rwego rwo kugira ngo abantu barimenyere, abarizagamo umunsi umwe cyane abaturanyi bo muri Congo bajye barizamo kabiri mu cyumweru. Nabwo nitubona bamenyereye tubigire buri munsi kugira ngo ririya riri kubakwa rizabone abarigana."

Abarikoreramo bemeza ko ari bumwe mu buryo bwo gutuma inyungu barikuragamo yiyongere nk’uko bivugwa na Nzabamwita Alphonse uricururizamo ibitoki.

Ribonekamo ibiribwa bitandukanye.
Ribonekamo ibiribwa bitandukanye.

Ati ʺNiba nacuruzaga umunsi umwe mu cyumweru nkagira inyungu mbona, birumvikana ko noneho nzajya nyikuba kabiri mu cyumweru. Ni ibintu byo kwishimira, abayobozi bacu batweretse ko bahora badutekerereza.ʺ

Mugenzi we Nyinawumuntu Alice nawe ati ʺByaradushimishije kumva icyo cyemezo. Ubu n’abo twahorerezaga ibicuruzwa baturusha ubushobozi bajyaga batugaya ariko tuzabasha kuboherereza inshuro nyinshi mu cyumweru.ʺ

Kuba isoko mpuzamipaka riri kubakwa ryegereye aharemera iri biriha amahirwe yo kuzabona abaryitabira.
Kuba isoko mpuzamipaka riri kubakwa ryegereye aharemera iri biriha amahirwe yo kuzabona abaryitabira.

Urimubenshi Aimable, umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Murenge wa Bwishyura akaba n’umwe mu bagize iki cyifuzo, avuga ko inyungu zitari gusa ku bakorera cyangwa abarema iri soko.

Ati ʺIyo ririya soko ryaremye n’utarikoreramo ucururiza muri uyu mujyi yinjiza menshi kuko Abanye-Congo baba baje kurirema ari benshi, kandi iyo baje bagera no mu mujyi hose bagahaha.ʺ

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka