Uruganda rwa SORWAL rurateganya gutanga imirimo 300

Nyuma yo kugura uruganda rw’ibibiriti ruherereye ku Karubanda mu Karere ka Huye, umushoramari Osman Rafik yiteguye guha akazi abantu bagera kuri 300.

Uruganda rwa Sorwal ruherutse kugurwa n'umushoramari muri cyamunara
Uruganda rwa Sorwal ruherutse kugurwa n’umushoramari muri cyamunara

Byatangajwe na Cléophas Barajiginywa, Umunyarwanda bakorana ubwo bashyikirizwaga inyandiko zibegurira urwo ruganda bahawe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018.

Kwakira urwo ruganda byanajyanye no gutangira kurukoramo amasuku no kwandika abahoze barukoramo, kuko ari bo uruganda rwiyemeje kuzaheraho rutanga akazi, nk’uko bisobanurwa na Barajiginywa.

Yagize ati “Mu gihe kitarenze amezi atatu turaba dutangiye gukora, kandi tuzahera ku bahakoraga kuko ari bo bazi uko uruganda rw’ibibiriti rukora. Ubu turi kugura ibikoresho bisimbura ibyibwe nk’insinga zijyana amashanyarazi mu mashini, ndetse na za moteri zizikoresha.”

Abahoze bahakora muri urwo ruganda rw’ibibiriti bishimiye ko rugiye kongera gukora kandi rukazabaheraho mu gutanga akazi, kuko bigiye kubakura mu bushomeri.

Mediatrice Nyota utuye mu Matyazo yahoze akora muri Sorwal kuva muri 2001 kugera muri 2008, avuga ko yishimiye kuba ashobora kongera kubona akazi.

Ati ati “Baje baduha icyizere ko tugiye gukorana nabo, tugakorana neza, mbese bikadukura mu bushomeri.”

Kimwe n’abandi bahakoraga, urwo ruganda rwamusigayemo amafaranga atari make, kuko iyo abaze asanga rugomba kumwishyura ibihumbi 995Frw.

Nubwo agiye kuva mu bushomeri, yifuza ko Leta yabafasha bakishyurwa ayo mafaranga uruganda rutabishyuye kuko abenshi batabashije kujya mu nkiko ngo barukurikirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka