Uruganda rwa Kinazi rwizeye kutazongera kubura imyumbati

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Kinazi (Kinazi Cassava Plant) bwemeza ko rutazongera kubura imyumbati nk’uko byigeze kubaho, cyane ko n’Ikigo cy’igihuyu gitsura ubuziranenge (RSB) cyabihagurukiye.

Uruganda rwa Kinazi ngo rwizeye ko rutazongera kubura imyumbati
Uruganda rwa Kinazi ngo rwizeye ko rutazongera kubura imyumbati

Byatangajwe kuri uyu wa 7 Gashyantare 2019, ubwo RSB yamurikaga amabwiriza 2455 y’ubuziranenge yakoze hagamijwe guteza imbere ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda, hakaba harimo ayihariye ku gihingwa cy’imyumbati ajyanye n’ubwiza bw’imbuto ku buryo indwara zitazongera kuzihangara.

Umuyobozi w’uruganda rwa Kinazi, Nsanzabaganwa Emile, yavuze ko ayo mabwiriza aziye igihe kuko azatuma abahinzi bazajya babona imbuto zujuje ubuziranenge.

Agira ati “Mu gihe gishize indwara ya kabore yangije imyumbati, tubura umusaruro kuko wagabanutse ugera kuri ¼ cy’uwari usanzwe kugeza n’aho tujya gushakira imyumbati hanze y’igihugu. Gusa Leta yashyizemo ingufu ku buryo ubu nta kibazo gihari cy’imyumbati dukenera”.

“Kuba rero RSB yashyizeho amabwiriza azajya agenderwaho mu gutubura imbuto y’imyumbati, ni inyunganizi ikomeye inatanga icyizere ko tutazongera kubura imyumbati mu ruganda. Mbere umuntu yarebaga ibiti bihagaze mu murima ati mfite imbuto, si ko biri kuko izajya iterwa igomba kuba yujuje ibisabwa na RSB”.

Emile Nsanzabaganwa, umuyobozi w'uruganda rwa Kinazi
Emile Nsanzabaganwa, umuyobozi w’uruganda rwa Kinazi

Yongeraho ko ibyo bizatuma n’abakora bizinesi ku bikomoka ku myumbati cyangwa abayihinga bakora bunguka.

Nsanzabaganwa kandi yavuze ko bateganya ko uyu mwaka uzarangira uruganda rukora ijana ku ijana kubera ko umusaruro w’abahinzi wazamutse.

Ati “Mbere ntitwabashaga kugera ku bushobozi bw’uruganda 100/100 kubera ko twaburaga imyumbati, icyo ubu cyarakemutse. Umwaka ushize hari ubwo twageraga kuri 60 cyangwa 70% ariko intego ni uko mu mpera z’uwu mwaka tuzagera ku ijana ku ijana kandi bizashoboka”.

Kuva mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka, urwo ruganda rwagabanyije igiciro cy’ifu rukora icuruzwa ku isoko ry’u Rwanda, iba amafaranga 400 ku kilo ivuye kuri 620, ngo bigaterwa n’uko imyumbati itakibura.

Umuyobozi mukuru wa RSB, Raymond Murenzi, yavuze ko kuba ayo mabwiriza yasohotse harimo n’arebana n’igihingwa cy’imyumbati ari ingenzi kuko gifite umwanya ukomeye mu buhinzi bw’u Rwanda.

Ati “Nta mabwiriza y’ubuziranenge arebana n’imbuto y’imyumbati yari ahari, tuyamuritse uyu munsi nyuma y’umwaka tumaze dukora ubushakashatsi dufatanyije n’abandi babishinzwe. Ubu igisigaye ni ukuyashyira mu bikorwa haherewe ku batubuzi b’imbuto, tukizera ko bizatanga umusaruro mwiza”.

Mu mabwiriza y’ubuziranenge yamuritswe harimo kandi arebana n’ubwubatsi n’ibikoresho byabwo, ay’ikoranabuhanga, ay’ubuhinzi n’ubworozi, ibiribwa n’ibinyobwa, imiti, imyenda, amavuta yo kwisiga, ibikoresho by’amashanyarazi n’ibindi.

Muri iyo nama kandi RSB yaboneyeho kumurika igitabo gikubiyemo ayo mabwiriza yose y’ubuziranenge, ikaba yijeje Abanyarwanda ko kizagezwa mu bigo byose bikora ibintu bitandukanye bikenera ubuziranenge kugira ngo bajye bacyifashisha mu byo bakora hagamijwe ubwiza bwabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka