Uruganda Inyange rurahabwa icyemezo cy’ubuziranenge ku rwego rw’isi

Uruganda Inyange rutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikabikuramo ibiribwa rurashyikirizwa ku mugaragaro icyemezo cy’ubuziranenge ku rwego rw’isi gitangwa n’ikigo mpuzamahanga cyita ku buziranenge ISO (International Organization of Standards).

Icyo cyemezo cy’ubuziranenge cyitwa ISO 22000:2005 gihabwa ibigo bikora ibiribwa n’ibinyobwa byujuje ibuziranenge bishobora no kujya bigurishwa ku rwego rw’isi.

Uruganda rw’Inyange rwatangiye gushaka kubona icyemezo cy’ubuziranenge kuva mu mwaka wa 2010 hakorwa igenzura ry’ibikorerwa muri urwo ruganda kugira ngo harebwe ko byujuje ubuziranenge kandi nta ngaruka byagira ku buzima.

Inyange iri mu nganda nke zikorera mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba zifite icyemezo cy’ubuziranenge ISO 22000:2005. Inyange itunganya ibicuruzwa bitandukanye birimo imitobe y’imbuto (jus), amazi n’amata hamwe n’ibindi bikomoka ku bworozi.

Icyemezo cy’ubuziranenge ISO 22000:2005 cyizatuma rushobora gukora ibicuruzwa byinshi bicuruzwa ku rwego rw’isi bikazagira inyungu ku mikorere y’Abanyarwanda haba ku buhinzi n’ubworozi kuko umusaruro wabo uzajya ucuruzwa mu bihugu byinshi by’isi.

ISO ni kimwe mu bigo mpuzamahanga bikomeye bitanga ibyemezo by’umuziranenge. ISO ikorera mu bihugu 164 ku isi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka