Unity Club irakangurira Abanyarwanda kugura Made in Rwanda

Abagize Unity Club Intwararumuri barakangurira Abanyarwanda kugura ibikorerwa iwabo (Made in Rwanda) kuko ari ko kubiha agaciro bigatuma n’ubukungu bw’igihugu buzamuka.

Abagize Unity Club Intwararumuri bakangurira Abanyarwanda kugura iby'iwabo
Abagize Unity Club Intwararumuri bakangurira Abanyarwanda kugura iby’iwabo

Byatangajwe na bamwe mu bagize uwo muryango, ubwo itsinda ry’abagore 30 basuraga Expo ya Made in Rwanda ibera i Gikondo ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Ukuboza 2018, bakaba bashimye intambwe basanze igezeho kuko hari byinshi Abanyarwanda bageraho buri mwaka bigaragaza ubuhanga bwabo.

Uwari uyoboye iryo tsinda, Mme Sylvie Mudidi, yavuze ko impamvu basuye iryo murikabikorwa ari ukugira ngo birebere uko ibikorerwa mu Rwanda bihagaze.

Yagize ati “Nk’abafatanyabikorwa ba PSF, twaje kwifatanya na bo mu rwego rwo gushyigikira Made in Rwanda nka gahunda y’igihugu cyacu y’iterambere rirambye.

Twese tuzi ko Made in Rwanda iri mu gitekerezo kigari cyo kwigira no kwihesha agaciro twishakamo ibisubizo, tugomba rero kuyishyigikira”.

Basuye ibintu bitandukanye bikorerwa mu Rwanda
Basuye ibintu bitandukanye bikorerwa mu Rwanda

Yagarutse kandi ku butumwa bujyanye n’icyo gikorwa bashyiriye izindi Ntwararumuri ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Turakangurira Abanyarwanda ariko natwe twihereyeho, gukunda iby’iwacu no kubigura aho gushishikazwa n’ibyo hanze. Ni ngombwa rero ko tubikora uko kuko kugura iby’iwacu bizatuma ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera”.

Mugenzi we, Kagaju Marie Chantal Ntawukuliryayo, yavuze ko bakuye amasomo menshi muri iryo murikabikorwa kuko bahabonye ibintu bikoranye ubuhanga.

Ati “Twishimye cyane kuko tubonye ko Abanyarwanda ari abakozi, kumurika ibyo bakora rero bituma ubishaka amenya aho abikura, akabigura ari ko guteza imbere ababikora. Iyi Expo tuyivanyemo amasomo menshi ajyanye n’umurava w’Abanyarwanda, tukazabibwira n’abandi”.

Biyemeje gushishikariza abandi gukunda iby'iwabo
Biyemeje gushishikariza abandi gukunda iby’iwabo

Icyakora abagize iryo tsinda bagaragaje ko ibiciro bya bimwe mu bikorerwa mu Rwanda bigihanitse ku buryo atari buri wese wapfa kubigura, bagasaba ko harebwa icyakorwa kugira ngo bigabanuke bityo buri Munyarwanda abyibonemo.

Ntagengerwa Theonetse, umuvuguzi wa Made in Rwanda Expo, yemeza ko kuba Unity Club yasuye Expo ari iby’agaciro ku bijyanye no kumenyekanisha ibirimo.

Ati “Kuba badusuye ni iby’agaciro cyane kuko ari abantu bafite aho kuvugira kandi bakumvwa na benshi, bituma badufasha guhindura imyumvire ya bamwe batariyumvamo ibikorerwa iwacu. Ni igikorwa cyiza rero tubashimira kandi twitezeho impinduka”.

Biyemeje gushishikariza abandi gukunda iby'iwabo
Biyemeje gushishikariza abandi gukunda iby’iwabo

Kuba ngo hari ibigihenze mu bikorerwa mu Rwanda, Ntagengerwa yavuze ko ahanini biterwa n’ibikoresho byo mu nganda bigituruka hanze, inganda zitaragera aho zikora ibihwanye n’ubushobozi bwazo n’igiciro cy’amashanyarazi kikiri hejuru, nk’uko abanyenganda bahora babivuga, gusa ngo inzego bireba zirimo kubyigaho ngo bibe byakemuka.

Umuryango Unity Club Intwararumuri ugizwe n’abyobozi bakuru b’u Rwanda n’abigeze kuba mu nzego nkuru z’ubuyobozi n’abo bashakanye.

Mme Sylvie Mudidi wari uyoboye iryo tsinda
Mme Sylvie Mudidi wari uyoboye iryo tsinda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka