Undi muntu yatsindiye kujya mu Burayi abikesheje MTN Mobile Money

Nzabakira Renny, umucuruzi w’Umunyarwanda, yegukanye itike y’indege ya Turkish Airlines izamujyana aho ashatse mu burayi akamara iminsi itatu arara mu hoteli ashatse. Ibi bihembo byatanzwe na MTN Mobile Money yabishyikirijwe tariki 09/06/2012.

Mu ibyishimo byinshi, Nzabakira yavuze ati “Biranejeje cyane kuba mbonye aya mahirwe yo gutemberera mu gihugu cy’Uburayi. Ndashishikariza Abanyarwanda gukoresha MTN Mobile Money kuko ari uburyo bwihuse bwo kohereza no kwakira amafaranga.”

Nzabakira ngo nubwo atarahitamo neza igihugu azajyamo arumva iyi tike azayigiraho mu igihugu cy’Ubufaransa.

Umuyobozi w’ubucuruzi muri MTN Rwanda, Kinuma Albert, yavuze ko MTN izakomeza kunoza serivisi iha Abanyarwanda ari nako ikomeza kuzana serivisi nyinshi zitandukanye zo korohereza Abanyarwanda mu ibikorwa byabo bya buri munsi.

Iyi promotion ya MTN Mobile Money yatangiye tariki 16/05/2012 izarangira tariki 13/06/2012, ikaba yarigamije gutanga ibihembo ku abafatabuguzi ba MTN Mobile Money.

Abahagarariye Turkish Airlines.
Abahagarariye Turkish Airlines.

Buri cy’umweru hatangwaga itike y’indege nkiyahawe Nzabakira Renny, naho umuntu waguraga Airtime ya MTN akoresheje MTN Mobile Money yahabwaga 10% yinyongera. Abatanga serivisi za MTN Mobile Money bo uwandikaga abantu 35 yahabwaga amafaranga ibihumbi 20.

Buri muntu wese uri muri MTN Mobile Money afite amahirwe yogutsindira ibyo bihembo.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UYU NI UMUNYAMAHIRWE KABISA

Congratulations !!!!!!!!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 10-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka