Yabitangaje ubwo hafungurwaga ishami rishya rya banki y’abaturage (BPR) riherereye ku Kisimenti i Remera, ku itariki ya 06 Nzeli 2017, ibirori byahuriranye no kwerekana umuyobozi mushya w’iyo banki.
Maurice K.Toroitich yasimbuye Sanjeev Anand wahawe indi mirimo.
Iryo shami rishya rya BPR ryafunguye imiryango ku bakiriya, rivuye muri Niboye. Byakozwe mu buryo bw’ubucuruzi kuko ngo basanze Kisimineti ariho hari ihuriro ry’ubucuruzi kurusha muri Niboye ku Kicukiro.
Maurice K.Toroitich yatangaje ko agiye gukomeza intambwe ya BPR mu kuba ubukombe mu Rwanda. Ahamya ko abakiriya bayo bazarushaho kubona serivisi zayo byihuse.
Agira ati “Ntabwo dushaka ko mubona ishami rigaragara neza gusa kandi rigezweho turashaka ko n’ibiturukamo bibanogera, mukabona serivisi yihuta kandi igaragara neza, mugakora ubucuruzi bwanyu mubyishimiye. U Rwanda rufite intumbero nini mureke tuzafatanye tuzigereho.”
Akomeza avuga ko ubufatanye bw’abakozi no kudacika intege bizatuma ibyo biyemeje babigeraho.
Uwase Peace, umuyobozi mukuru muri Banki y’igihugu (BNR) ushinzwe gukurikirana amabanki, yahamagariye umuyobozi mushya wa BPR gukomereza mu murongo wo guha abaturage serivisi inoze kandi yihuta.
Agira ati “Ni byiza ko hashyirwaho uburyo abaturage bagera kuri banki biboroheye. Hari uburyo bwinshi bugenda bushyirwaho nko gufungura amashami nk’aya, gukoresha aba-agents ndetse no gukoresha terefoni.
Ibi byose bizatuma umubare w’abagana amabanki biyongera bakomeze babone ibyiza byo gukorana na banki.”
Abakiriya ba BPR bishimira ko ari banki imaze igihe kandi ibaha serivisi nziza ikaba ibegereza amashami hafi yabo.
Basaba ko imirongo na serivisi itihuta byazitabwaho cyane n’umuyobozi mushya bityo bakarushaho kuryoherwa n’iyo banki; nk’uko Ndayambaje Jean D’Amour abisobanura.
Agira ati “BPR nyimazemo imyaka 10. Dufite icyizere ko ubwo batwegereza amashami imirongo ihaba izagabanuka.
Nibiba ngombwa bazongere abakozi ndetse no gutinda kubona serivisi nk’inguzanyo nibyitabwaho banki yacu izakomeza kuba nziza.”
Banki y’abaturage yatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 1975 imaze kugira amashami 194 mu Rwanda hose ikaba yaraguzwe na sosiyete y’imari n’amabanki Atlas mara.
Umuyobozi mushya Maurice K.Toroitich amaze imyaka 20 akora ibijyanye n’amabanki.
Yari amaze imyaka umunani ari umuyobozi wa Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB). Afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’ubucuruzi n’icungamutungo yakuye i Nairobi muri Kenya.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
buriya njye mbona abakozi nkabo bajya biga bagafatirurugero kuri cogebank cyangwa Equity kuko bo customer care
bayisobanukiwe.
ni ukuri hari bamwe mu bakozi ba BPR wagira ngo bakorera ku gahato,nibatisubiraho bazakomeza bayihombye cg bakomeze bayibe nkuko twagiye tubyumva mubihe bishize.
iyi iri muri banki zongera imitahe ariko ntacyo zifasha na gato abazigana.ngaho umurongo udashira customer care yo sinzi ahubwo nibaza abayikoramo niba ari ukutitabwaho niba ari uguca incuro ?
Yewe babanze bahugure abakozi bayikoramo banabumvishe customer care naho ubundi ntaho bagana rwose, hari aho nageze banyakira bantuka ngo kuki nje hasigaye iminota micye ngo bafunge nkaba ntumye baratinda gutaha!! Service iwabo wangira ngo ni impuhwe baba bakugiriye.