Umuryango ADECOR uhangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro ribangamiye imirire myiza

Umuryango Nyarwanda Uharanira Inyungu z’Umuguzi (ADECOR) watangaje ko uhangayikishijwe cyane n’imibereho mibi iri gutizwa umurindi n’izamuka ry’ibiciro ku biribwa riri gutuma haba izamuka ry’ibiciro ku bindi bicuruzwa na serivisi.

Itangazo uyu muryango washyize ahagaragara tariki 12 Mutarama 2023 rivuga ko hashize igihe cyikurikiranya kirenga imyaka ibiri, hafi itatu ubukungu bw’ubuhinzi n’ubworozi bwarahuye n’imbogamizi, ziturutse kuri Covid-19 ndetse n’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine; ibi bikaba byaratumye ibiciro bizamuka ku masoko muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADECOR, Ndizeye Damien
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADECOR, Ndizeye Damien

Ibi kandi byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADECOR, Ndizeye Damien, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yavuze ko n’ubwo kuzamuka kw’ibiciro ari kimwe mu bisanzwe bibaho uko ubukungu bugenda buhinduka, ariko muri iyi myaka hafi itatu ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa byazamutse ku rugero rudasanzwe, ibi bikagira ingaruka zizitira intego z’iterambere cyane cyane kugabanuka kw’iby’ibanze mu gutunga umubiri (kalori zikenewe).

ADECOR ivuga ko by’umwihariko, izamuka ry’ibiciro rituma imirire iboneye itagerwaho bitewe n’uko kuzamuka kw’ibiciro byabaye ku moko hafi ya yose y’ibiribwa n’ibinyobwa, ibi bikaba bibangamiye gahunda y’iminsi 1000 ya mbere y’umwana kuko guhera yasamwa kugera agejeje imyaka ibiri, ari guhura n’ikibazo cy’imirire kizanamukurikirana mu mikurire ye, bikazagira ingaruka mbi ku musaruro we mu gihe cye cyo kuwutanga.

Kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa kandi ngo bigenda byongera ibura ry’akazi ndetse n’ibigenerwa umukozi (umushahara n’ibindi) bikagira agaciro gake ku isoko, bityo ubuzima bugakomeza guhura n’imbogamizi.

ADECOR ivuga ko kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa bituma n’ibindi bikoresho ndetse na serivisi bizamuka kuko abishyurwa mu bindi bitari ibiribwa bakenera guhaha na bo bakagira ubushobozi buke, bigatuma buriza ibiciro ku byo basanzwe bagurisha, bigatuma muri rusange ibintu byose byuriza ibiciro.

Kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bigenda bituma gutura mu mijyi bigorana kuko si ibiribwa gusa bikenewe mu rugo, ibi bigatuma n’ibindi byose nkenerwa bibura kuko ubushobozi bugenda bugabanuka.

Umuryango Nyarwanda Uharanira Inyungu z’Umuguzi (ADECOR) usaba ko habaho kuvugurura Politiki y’ubuhinzi n’ubworozi hakitabwa ku bihingwa bisimbura ibyo u Rwanda rukura hanze (ibijumba, imyumbati, n’ibindi) ndetse hagashyirwa imbaraga mu kugira abahinzi ba kinyamwuga bafite ubushobozi bwo gufasha Igihugu kubona umusaruro uhagije kuko aho u Rwanda rugura umusaruro na bo babanza kwihaza bakabona gusagurira ibindi bihugu.

ADECOR isaba ko gahunda ya Nkunganire yavugururwa igashyirwa mu kunganira ifumbire mborera kandi iyo fumbire igakorerwa hafi y’abahinzi, bityo bakongera umusaruro banarengera ibidukikije kuko bimwe mu bigabanya umusaruro ku butaka bw’u Rwanda, harimo uruhare rutaziguye rw’iyangirika ry’ubutaka no kutabufasha kwisubiranya hongerwamo ifumbire mborera.

Imisoro n’ibishingirwaho ngo abantu bakore ubucuruzi na byo ngo bikwiye kugabanywa kuko byatuma abakora ubucuruzi biyongera bigatuma umusoro wagabanutse kuri bake winjirira muri benshi bawutanga. Ibi ngo birasaba ko habaho kureba kure Igihugu kikagira abacuruzi benshi kandi bishimiye gutanga umusoro aho kugira bake na bo bakorera muri izi mbogamizi.

ADECOR isanga hakwiye gushyirwaho uburyo buhamye bwo kugenzura ibiciro ndetse buri zamuka rikaba ryemejwe kuko hamwe na hamwe abacuruzi bagaragaweho kuzamura ibiciro bitewe n’amakuru babona y’uko ahandi bimeze.

Uyu muryango kandi usaba ko hashyirwaho uburyo bwo gusakaza amakuru ku biciro mu buryo buhoraho kandi bugenzuwe, bityo abacuruzi bagakora ubucuruzi bwabo mu buryo butabangamiye umuguzi.

Ubuhinzi buramutse butejwe imbere mu Gihugu bwafasha guhangana n'izamuka ry'ibiciro ndetse n'imirire mibi
Ubuhinzi buramutse butejwe imbere mu Gihugu bwafasha guhangana n’izamuka ry’ibiciro ndetse n’imirire mibi

Ngo ni na ngombwa kuvugurura gahunda zifasha ba Rwiyemezamirimo cyane cyane abakora ubuhinzi n’ubworozi bagafashwa kubona iby’ibanze kuko ari bo musingi urambye mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse bagahabwa ubushobozi bwo kwaguka, bagatanga ibisubizo mu kubona umusaruro mwinshi kandi mwiza, bityo umuguzi akabona amahitamo kandi akabona ibyo akeneye bidategereje ibizava mu mahanga iyo kure.

ADECOR isaba ko hakorwa na gahunda ihamye y’ubukangurambaga ku mirire cyane cyane abantu bakigishwa imirire iboneye hibandwa ku biribwa bishobora kuboneka mu Gihugu. Ibi ngo bizagabanya gukenera cyane ibituruka hanze bityo bitume ibiciro bidahindagurika, kandi bitume habaho n’imirire iboneye mu ngo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka