Umupaka wa Rusumo ugiye gukora amasaha 24/24 uzoroshya ubucuruzi

Umupaka wa Rusumo watangiye gukora amasaha yose n’iminsi yose y’icyumweru (24/7) kugira ngo horoshywe urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Umupaka wa Rusumo wari usanzwe ukora amasaha 16 gusa
Umupaka wa Rusumo wari usanzwe ukora amasaha 16 gusa

Iyo gahunda yo gukora amasaha yose agize umunsi yatangijwe ku mugaragaro na ba Komiseri bashinzwe za gasutamo mu bihugu by’u Rwanda na Tanzania, ku wa mbere tariki ya 02 Ukwakira 2017.

Umupaka wa Rusumo uri mu Karere ka Kirehe wakoraga amasaha 16 ku munsi, kuva saa mbiri za mugitondo kugera saa yine z’ijoro.

Ibyo ngo byateraga ubucucike bukabije bw’amakamyo yageraga ku mupaka wafunze bigatuma ahaparika ategereje umunsi ukurikiyeho.

Iyo ntambwe yo gukora amasaha yose igezweho nyuma y’uko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Tanzania ubwo bafunguye ku mugaragaro ibikorwa bya “One Stop Border Post” muri Werurwe muri 2016.

Abakoresha umupaka wa Rusumo bavuga ko kuba watangiye gukora amasaha yose ari igisubizo kuri bo; nk’uko uwitwa Haruna Cyiza umwe mu batwara amakamyo ava Tanzaniya aza mu Rwanda abivuga.

Agira ati “Iyo wahageraga saa yine z’ijoro byagusabaga guparika ugategereza umunsi ukurikiyeho bikagutinza mu nzira.”

Akomeza agira ati “Gukora amasaha make byatezaga ubucucike bw’amakamyo tukabura aho duparika bikaba ikibazo ariko ubu uzajya uza bagukorera uhita ugenda nta kuhatinda.”

Ku mupaka wa Rusumo hari hasanzwe hanyura amakamyo 155 ku munsi
Ku mupaka wa Rusumo hari hasanzwe hanyura amakamyo 155 ku munsi

Tugirumuremyi Raphael, Komiseri mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ushinzwe za gasutamo avuga ko iyo gahunda igamije koroshya ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mupaka.

Agira ati “Koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuri uyu mupaka wa Rusumo bizateza imbere ubucuruzi ku mpande zombi ku gihugu cy’u Rwanda na Tanzaniya ndetse no mu karere muri rusange.”

Akomeza agira ati “Kuko hari ibicuruzwa bica hano bijya Congo (DRC), mu Burundi n’ahandi. Muzabibona namwe ku buryo mutazongera kubona amakamyo menshi arara kuri uyu mupaka nk’uko byajyaga bigenda.”

George Israel Mnyitafu, Komiseri ushinzwe za gasutamo muri Tanzania avuga ko intego y’iyo gahunda ari uko ubucuruzi bwihutishwa, abantu ntibatindane imizigo ku mipaka.

Agira ati “Intego y’iyi gahunda ni uko twakihutisha ubucuruzi, ntihagire uwicarana ibicuruzwa ku mupaka, abantu n’ibintu ku mupaka byoroherezwe serivisi bazibone vuba igihe cyose.”

Ku mupaka wa Rusumo hari hasanzwe hanyura amakamyo 155 ku munsi. Uwo mubare ushobora kwiyongera nyuma yo gutangiza iyo gahunda yo gukora amasaha 24/24.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngewe ndashaka ko mumpuza na ba nyiri amakamyo bakorera mu
Rwanda bakampa akazi
Kubu tandiboyi cg kuba kigingi
Bambona kuri iyi number
0784129590

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 3-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka