Umunyarwanda utunganya Macadamia yaherewe ishimwe muri Gabon

Kompanyi y’Umunyarwanda yitwa “Norlega Rwanda” itunganya ibiva ku gihingwa cya Macadamia, yahawe ishimwe ry’imikorere myiza muri Gabon inemererwa amasoko muri Gabon, ihita yiyemeza kwagura imikorere yayo mu kongera umusaruro w’iki gihingwa.

Elyseé Gatarayiha, nyiri uru ruganda akanaruyobora yatangaje ko agiye kwagura ibikorwa bye, kuko asanga icyo gihembo kitamuteye akanyabugabo mu gukora neza gusa ahubwo cyatumye amenya agaciro ka Macadamia mu nganda zitunganya ibyo kurya.

Mu Rwanda isoko rya Macadamia riracyari hasi kubera umubare mucye w’inganda ziyitunganya, kubura ubumenyi bw’ibanze mu bahinzi n’abandi.

Aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 16/07/2012, Gatarayiha yavuze ati “Nubwo hari ibyo bibazo imbuto zanjye ziritwara neza kuko zihabwa abakiriya ba RwandaAir, zikanaboneka muri 70% by’amasoko ari mu mujyi (Kigali)”.

Norlega Rwanda ifite icyicaro i Gikondo yahawe iki gikombe tariki 09/07/2012 kubera ubwiza bw’ibikorwa ikora muri iki gihingwa, nyuma y’ibindi byinshi yegukanye mu Rwanda birimo n’ibyo yahawe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Kugeza ubu Gatarayiha amaze kugira aho akusanyiriza ibyo yaranguye mu turere tune, Ngoma, Nyagatare na Rwamagana two mu Burasirazuba na Karongi yo mu Ntara y’u Burengerazuba.

Imashini amaze gutumiza ishobora gutunganya imbuto za Macadamia zigera ku bilo 500 ku munsi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Congratulations kuri NORLEGA RWANDA. Macadamia ni igihingwa kiri gutera imbere mu gihugu cyacu, gishobora kuzinjiza amadovize nk’ay’ikawa mu minsi iza.

yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

murakoze uru rubuga turarukunda kuko rutugezaho amakuru yose rwose.
TWAGIRANGO MUKOSORE KURIYO PHOTO ICYO GIHEMBO NICYO MW’IRUSHANWA RYA MINICOM RYITWA HEAP 2012(HAND CRAFT EXCELENCE AWARD PROGRAMME)muri GABON naho macadamia y’u RWANDA yarashimwe cyane.

UBUYOBOZI BWA NORELGA.

yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka