Umunyarwanda utangije ubucuruzi muri Tanzania ategekwa gufatanya n’umunya-Tanzania

Abanyarwanda bakorera cyangwa bifuza gukorera ubucuruzi muri Tanzania baracyahura n’ibibazo bitandukanye bibaca intege mu kazi kabo bakifuza ko byahinduka.

Abacuruzi bo mu Rwanda n'abo muri Tanzania baganiriye ku bibazo biri mu bucuruzi bwabo kugira ngo bikemuke
Abacuruzi bo mu Rwanda n’abo muri Tanzania baganiriye ku bibazo biri mu bucuruzi bwabo kugira ngo bikemuke

Byavugiwe mu nama yabereye i Kigali yahuje abikorera bo mu Rwanda na Tanzania, ku wa mbere tariki ya 28 Kanama 2017.

Eric Kabera ukuriye ishami rishinzwe kumenyekanisha amakuru mu rugaga Nyarwanda rw’abikorera (PSF) avuga ko abacuruzi b’Abanyarwanda bahura n’ibibazo bitandukanye muri Tanzania birimo gucibwa imisoro y’umurengera.

Agira ati “Hari ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanywe muri Tanzania byapimwe ubuziranenge n’ikigo kibishinzwe mu Rwanda (RSB), byagerayo bagategeka ko byongera gupimwa bigatuma habaho gutakaza umwanya.

Umunyarwanda ugiye gufungura bizinesi muri Tanzania ngo ategekwa gufatanya n’Umunya-Tanzania aho imigabane isa n’ingana.”

Yongeraho ko hari n’ibindi bibazo bijyanye n’ubwikorezi aho imodoka z’Abanyarwanda zitwara imizigo zicibwa imisoro y’umurengera.

Fred Seka, ukorera ubucuruzi muri Tanzania, avuga ko mu bibakomerera cyane harimo kwandikisha bizinesi n’ubwo hari n’ibindi bibazo.

Agira ati “Imbogamizi dukunze guhura na zo mu kwandikisha bizinesi ni izituruka ku mategeko igihugu kiba cyarashyizeho kandi twebwe ntacyo twabikoraho. Gusa tumaze igihe dusaba ko twakoroherezwa gukorerayo kandi twizeye ko bizakemuka.”

Ku bijyanye no gufungura bizinesi muri icyo gihugu, Abanya-Tanzania bemeye guhita bajya gukora ubuvugizi mu buryo bwihuse, nk’uko Kabera akomeza abivuga.

Ati “Kuri iki kibazo Abanya-Tanzania bavuze ko bagiye guhita bagikorera ubuvugizi muri Leta y’iwabo kugira ngo Umunyarwanda ushaka gufungurayo bizinesi azajye afatwa nk’Umunya-Tanzania, ntagire andi mananiza ashyirwaho, ibintu bye abigireho uburenganzira 100%.”

Abacuruzi bo muri Tanzania bavuze ko imbogamizi abacuruzi bo mu Rwanda bahuraga nazo muri Tanzania bagiye kuzishakira umuti
Abacuruzi bo muri Tanzania bavuze ko imbogamizi abacuruzi bo mu Rwanda bahuraga nazo muri Tanzania bagiye kuzishakira umuti

Gilead Teri, umuyobozi ushinzwe amategeko mu rugaga rw’abikorera muri Tanzaniya (TPSF), na we yemera ko ibyo bibazo bihari ariko ko bigiye gukemuka.

Agira ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikoresha cyane icyambu cya Dar Es Salam kuko gifata hafi 70%.

Kuba rero hari ibibazo muri bizinesi hagati y’ibihugu byombi, ni ibintu tugomba kwihutira gushakira ibisubizo kuko u Rwanda rudakoresheje icyo cyambu twahomba byinshi.”

Impande zombi zemeranijwe ko zigiye gukora ubuvugizi kugira ngo yaba Umunyarwanda ukorera muri Tanzania cyangwa Umunya-Tanzania ukorera mu Rwanda bombi boroherezwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka