Yabitangarije mu nama mpuzamahanga y’iminsi ine ibera Kigali, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018.
Iyo nama iriga ku bibazo biri mu bwikorezi bw’indege muri Afurika n’ingamba zo kubikemura hagamijwe koroshya ubuhahirane kuri uyo mugabane.
Yagize ati “RwandAir ni kompanyi nziza, ariko ntiremererwa gukorera mu bihugu byose bya Afurika, ni ngombwa rero ko izo nzitizi zivaho”.
Iyi nama yateguwe n’Ikigo nyarwanda cy’indege za gisiviri (RCAA) ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga cy’iby’indege (ICAO).
Minisitiri w’u Rwanda w’Ibikorwa Remezo, Amb Claver Gatete, yavuze ko u Rwanda rwo ahubwo rwashyize ingufu mu kuzuza ibisabwa ku rwego mpuzamahanga hagamijwe koroshya ingendo z’indege.
Ati “U Rwanda rwashoye imari nyinshi ngo rwuzuze ibisabwa mu koroshya ingendo z’indege mu rwego mpuzamahanga ari na yo mpamvu mubona ingendo za RwandAir ziyongera. Ubu tugeze kuri 74% twuzuza ibyo bya ngombwa tuzuye kuri 21%, ni intambwe nziza turimo dutera.”
Umuyobozi wa ICAO, Dr Olumuyiwa Bernard Aliu, yasabye ibihugu bya Afurika byose gusinya amasezerano yo koroshya ingendo mu kirere.
Ati “Turashima u Rwnda intambwe rugezeho mu gufungura ikirere no guteza imbere ubwikorezi bw’indege muri Afurika.
“N’ibindi bihugu turabisaba gusinya ayo masezerano kuko ari cyo kizatuma ubuhahirane bworoha kandi bwihuta bityo n’iterambere ry’ibihugu rikihuta.”
Muri iyo nama ikigo ICAO cyahaye u Rwanda icyemezo cy’imikorere myiza mu mitangire ya serivisi n’ubwikorezi bwo mu ndege.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|