Umujyi wa Gisenyi wagarutsemo abazunguzayi nyuma yo gufungirwa isoko

Abagore bacuruza imbuto mu Mujyi wa Gisenyi bongeye kwibasira imihanda nyuma yo gufungirwa isoko bari bashyiriweho n’ishyirahamwe ‘Femme active’. Abagore babarirwa mu 150 ni bo bari basanzwe bakorera mu isoko ry’imbuto ryashyizweho na ‘Femme active’ mu Mujyi wa Gisenyi ahazwi nko kwa Rujende.

Ubu basubiye gucururiza ku muhanda nyuma yo kwirukanwa mu isoko
Ubu basubiye gucururiza ku muhanda nyuma yo kwirukanwa mu isoko

Ibi byatumaga abagore batabonye imyanya yo gucururizamo mu isoko rya Gisenyi batazengurutsa udutaro mu mujyi, ahubwo bakorera aho bashingiweho.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri, basabwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Gisenyi kuva muri iri soko bashyizwemo, bategekwa kujya gukorera mu masoko ari ahitwa Majengo na Rugerero, ibintu bamwe batitabiriye ahubwo bahitamo gusubira gucururiza ku muhanda no kubunza ibiciruzwa mu ngo z’abaturage.

Tariki ya 7 Nzeri 2020 ni bwo inzego z’umutekano mu Murenge wa Gisenyi zirukanye abacuruza mu isoko ryo kwa Rujende, abacuruzi batangira kujya gukorera mu mihanda.

Kigali Today ivugana na bamwe mu bagore bakuwe mu isoko, bavuga ko bari bashingiwe isoko, bituma bakora batuje kandi badahanganye n’inzego z’ubuyobozi. Kuba ubuyobozi bubakuye aho bari bashyizwe bakajyanwa hirya y’umujyi, ngo babona ari ukubagusha mu bihombo.

Twambazimana Dativa, umwe mu birukanywe mu isoko, avuga ko batunguwe no kubona ubuyobozi bw’umurenge buje gufunga isoko tariki ya 3 Nzeri.

Agira ati “Ejobundi kuwa kane baraje batubuza gutandika ibicuruzwa ngo tujyane ibicuruzwa byacu mu isoko rya Rugerero na Majengo, kandi batigeze baduteguza ngo ntituzatandika, dufite imbuto mu nzu twifuza kubanza gucuruza, twabasabye icyumweru ariko ntibabyumva, ubu ibicuruzwa byacu byatangiye kugwa mu bihombo, ibindi byatangiye kubora”.

Twambazimana Dativa avuga ko bigoye kujya gucururiza mu isoko rya Rugerero kuko ibyo bacuruza bitagurwa.

Ati “Biragoye kuba turangura indimu esheshatu ku mafaranga 1000 ngo tuzijyane mu isoko rya Rugerero zibone abaguzi, mu gihe abantu baho bamenyereye kugura ibijumba n’imboga, kubabwira kugura indimu eshatu kuri 500 ntibimenyerewe”.

Abacuruzi bavuga ko mu kwirukanwa mu isoko tariki ya 4 Nzeri ubuyobozi bwaje bugatwara ibicuruzwa byabo bagakwira imishwaro.

Bati “Baraje barapakira, ibindi barikorera, ibindi birameneka dukwira imishwaro, kugeza izi saha twabashije kwegera nyir’igipangu tumusaba ko twacuruza ibyo twaranguye arabyemera, ariko n’ubundi abayobozi b’umurenge buratwirukanye”.

Uwitwa Jeannette ni umwe mubacuruza, uvuga ko aho yategetswe gukorera ubushobozi asabwa butamukundira.

Agira ati ”Mfite igishoro cy’amafaranga ibihumbi 10, ni yo antunze n’abana banjye babiri, iyo naje gucuruza imineke ibase igashira ndangura iyindi ubuzima bugakomeza, abana bakabona icyo kurarira nanjye iminsi ikicuma.

Ariko ubuyobozi bwatwirukanye budatekereza ku mibereho yacu, mu isoko rya Rugerero badusaba kwishyura ibihumbi 40 mbere yo gutangira kandi ayo mafaranga aruta igishoro dufite”.

Akomeza avuga ko nubwo boherezwa Rugerero na Majengo ngo ntihaboneka abaguzi nk’ababoneka mu mujyi, ibi bigatuma ubuzima bwabo busubira inyuma.

Ati “Niba batwirukanye mu kazi twakoraga, hariya kujya kuhakorera ni mu bihombo, nyamara aha twakoraga neza ndetse n’isuku igakorwa, nta kibazo twari dufitenye n’ubuyobozi ariko ubu tugiye kugira ibibazo bikomeye bigire ingaruka ku miryango yacu”.

Mu mujyi wa Gisenyi imbere y’isoko rito rihurijwemo ubucuruzi bw’imbuto, ubuconsho, imyenda na butiki, abagore bacuruza imboga n’imbuto ni ho baza gutega abaguzi babagurira kugira ngo bashobore kubona icyo batahana, abandi bakinjira mu ngo z’abaturage batembereza ibicuruzwa kugira ngo bagurirwe.

Nubwo inzego z’umutekano bazibona bakiruka, bavuga ko bazihunga ariko batabona aho bahungira inzara kandi bagomba kubeshaho imiryango yabo.

Umwimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, avuga ko kubakura aho bacururiza n’ubundi hatari isoko ariko bwari uburyo bwo kubakura mu muhanda.

Agira ati “Hariya n’ubundi si isoko ni ahantu bari bashyizwe kugira ngo bashobore kuva mu muhanda, ariko byabaye ngombwa ko nyir’ikibanza agikenera adusaba kukibakuramo, kuva mu kwezi kwa Kanama twarabibasabye kandi tubereka ahandi ho gukorera harimo kujya mu isoko rya Majengo na Rugengero”.

Uwimana Vedaste avuga ko ubushobozi bw’abagore bacuruza imbuto ari buke ndetse ko gahunda yo kubongerera igishoro ikwiriye.

Isoko ryo kwa Rujende ryamaze kwirukanwamo abacuruzi b'imbuto
Isoko ryo kwa Rujende ryamaze kwirukanwamo abacuruzi b’imbuto

Ati “Bariya bagore bafite igishoro gito, akenshi usanga bacuruza ibihumbi icumi cyangwa cumi na bitanu, kubaka amafaranga byo ni ukubasubiza inyuma ariko turakora ubuvugizi kugira ngo babanze bahabwe aho gukorera, ndetse hamwe binyuze muri VUP bongererwa igishoro cy’amafaranga ibihumbi 100, mu gihe iyo bihurije mu matsinda bahabwa miliyoni ebyiri bakagenda bishyura”.

Ikibazo cy’abazengurutsa ibicuruzwa birimo imbuto n’imboga mu Mujyi wa Gisenyi ni ingaruka zo kuba umujyi utagira isoko rishobora kwakira benshi kuko rikoreshwa n’abacuruzi bakeya, abandi bakabura imyanya yo gucururizamo.

Nubwo ubuyobozi bwateganyije ahagomba kubakwa isoko rya kijyambere ribonekamo imyanya myinshi, imyaka icumi irashize ibikorwa byo kuryubaka bihagaze, bigatuma abashaka gucuruza batabona imyanya, n’abaguzi bagurira mu isoko rihari bahendwa kuko abacuruzi ari bakeya.

Umujyi wa Gisenyi ufite andi masoko atatu adakoreshwa neza uko bikwiye, harimo isoko mpuzamahanga rihuza Umujyi wa Goma na Gisenyi ryagize ikibazo cyo kubona abarikoreramo kubera riri ku mupaka, hamwe n’isoko rya Mbugangari na Majengo, ariko abantu benshi bagashaka gukorera mu mujyi ahari abaguzi benshi.

Mu mwaka wa 2018, mu Mujyi wa Gisenyi habarizwaga abacuruza ku muhanda 250 bashyirwa hamwe n’ishyirahamwe rya ‘Femme active’ bacururiza mu isoko ryiswe iryo kwa Rujende, icyakora bamwe baje kugenda barivamo, hasigara 150 n’ubu bari bakiricururizamo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi buvuga ko kubajyana mu masoko yubatse ari ukubafasha mu gihe abandi bavuga ko ari ukubagora, kuko babajyana kure ndetse batazabona abaguzi.

Ubuyobozi bwa ‘Femme active’ bwari bwashyize abagore hamwe buvuga ko bagomba kumvira ubuyobozi kuko bubareberera, icyakora bakavuga ko ikibanza cyo kwa Rujende bari bakodesheje amasezerano yari kuzarangira muri Kanama 2021, ariko atubahirijwe bitewe n’ibyemezo by’Umujyi wa Gisenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka