Umuhanda wa Gali ya moshi uzahuza u Rwanda, Tanzania n’u Burundi witezweho kuzamura ubukungu

Inzira ya Gali ya Moshi izaba ari ibaye iya mbere muri Afrika, izubakwa mu 2014 igahuza u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, yitezweho kuzazamura ubukungu bw’akarere, nk’uko bitangazwa n’abayobozi bashinzwe ubwikorezi mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RITA), Elias Twagira yavuze ko iyubakwa ry’iyo nzira rizagirira akamaro ubukungu bw’igihugu binyuze mu bucuruzi bwo mu karere ku biciro by’ingenzdo biciciritse.

Ati: “Mu mpera za 2013, ibisabwa byose kugira ngo iyi nzira izahuza tanzania n’u Burundi inyuze mu Rwanda bizaba byabonetse. Iyubakwa rizatangira mu ntangiriro za 2014 ritware miliari eshanu z’amadolari y’Amerika”.

Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inama ahuzaga Abakuru b’ibihugu bigize aka karere, nabo baganiriye kuri uyu mushinga uzahera Isaka ukanyura i Kigali.

Albert Nsengiyumva, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, nawe yemeza ko uyu muhanda ungana na kirometero gizera ku 1.500, niwuzura hari byinshi bitari byitezwe uzagiramo uruhare.

Ati: “Twizera ko uyu muhanda uzanazamura ibice binyuranye birimo ubucuruzi mu by’ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’iterambere ry’inganda muri rusange.

Inzira ya Gali ya Moshi izateza imbere ubucuruzi inagabanye ibiciro by’ingendo bisanzwe bigira uruhare mu bwiyongere bw’ibiciro kugeza kuri 40% mu Rwanda”.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka