Iyumvire iby’isambusa ya la Gardienne ivugwa imyato y’uburyohe muri Kigali

Ubwo Florence Kayihura yafunguraga iduka rito nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntiyigeze atekereza ko nyuma y’imyaka 24 rishobora kuzavamo iduka rikomeye muri Kigali.

Abakunzi b'amasambusa ya La Gardienne ni benshi kandi ntibahwema kwiyongera
Abakunzi b’amasambusa ya La Gardienne ni benshi kandi ntibahwema kwiyongera

Iryo duka (Mini-supermaket) yafunguye mu Rugunga hazwi nko mu Kiyovu cy’Abakire, yarifunguye mu gihe u Rwanda rwari rugishegeshwe n’ingaruka za Jenoside, nta bakiriya bahagije afite ndetse nta n’amikoro abantu bafite ngo bashobore guhaha.

Igitekerezo cyaje umunsi umwe ubwo Kayihura yari anyuze aho mu Rugunga hafi y’ishuri rya Lycée de Kigali, atangazwa no kubona inyubako iri iruhande rw’umuhanda ariko nta muntu uyikoreramo.

Agira ati “Narahagaze ngo mbaze niba bayikodesha ngize amahirwe nsanga iri ku isoko.”

Kayihura yikomereje urugendo ariko atekereza kuri iyo nzu yari yubatse ahantu heza hafi y’umuhanda. Yajyanye nimero ya telefoni ya nyirayo, gusa icyo gihe nta telefone zigendanwa zabagaho kuko hakoreshwaga izo mu nzu gusa.

Mu gitondo cyakurikiyeho ni bwo yafashe umwanzuro wo gutangira gucuruza ibicuruzwa bikenerwa mu rugo, kuko bitapfaga kuboneka ahantu hose. Icyari gikurikiyeho kwari ugutangira kwegeranya amafaranga kugira ngo atangire.

Umwaka wa 1994 wagiye kurangira yaratangiye gukora kandi abakiriya batangiye kuza. Ni gutyo Alimentation ya "La Gardienne" yavutse.

Ati “Nari nzi ko ahantu iyi nzu yubatse hatuwe n’abantu benshi ndetse n’amashuri menshi, abakiriya bagombaga kujya bakenera ibiribwa bitandukanye byihuta.”

Mu gihe agitekereza icyo yakora, ni bwo haje umuntu wari uvuye ku kazi k’Abahinde yakoreraga yaje kumusaba akazi. Ati “Namuhaye akazi kugeza uyu munsi turacyari kumwe.”

Mu byumweru bike batangiye gukorana, Kayihura n’umukozi we wamukoreraga ibijyanye no gukora ibiribwa bikozwe mu ifarini nk’amandazi na Sambusa, nyuma baje kubona ko amasambusa ari yo yashiraga mbere y’ibindi byose bakoraga.

Amasambusa ni ibiribwa bikomoka muri Aziya cyane cyane mu Buhinde, ariko zaramenyekanye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba. Mu Rwanda by’umwihariko abantu bakunda isambusa zirimo inyama, ibirayi n’amashaza.

Amasambusa ya La Gardienne
Amasambusa ya La Gardienne

Kuva icyo gihe kugeza ubu, isambusa za La Gardienne zifite umwihariko wo gukundwa muri Kigali. Kayihura asigaye ageze mu rwego rwo kuziranguza abacuruzi nabo bazigurisha, ku buryo isambusa zonyine zimwinjiriza agera kuri miliyoni 18Frw ku kwezi

Izo sambusa zikundwa n’abantu benshi ku buryo hari abadashobora kwihanganira kurya izindi iza La Gardienne zihari, nk’uko byemezwa n’umwe mu bagabo bakorera muri Kigali.

Ati “Ubwo umugore wanjye yari atwite nigeze kumugurira sambusa aho mbonye, kuko numvaga ari zimwe ariko uwo munsi yamereye nabi aranazijugunya, ku buryo yamaze amasaha menshi ataramvugisha.”

Abandi bavuga ko badashobora gutaha mu rugo nyuma y’amasaha y’akazi batanyuze La Gardienne gufata amasambusa yo gushyira abana.

Kayihura yamaze kumenya ibanga ry’uko sambusa ari yo moteri y’ubucuruzi bwe, na we yiyemeza ko nta mukiriya uzigera azibura mu gihe La Gardienne ifunguye.

Icyo cyizere abantu bamugiriye, gituma nibura buri munsi agurisha isambusa zitari munsi ya 2.000. ibyo bikiyongeraho n’umubare munini w’ibigo mpuzamahanga na za ambasade bugura isambusa nyinshi zo kwakiriza abitabiriye inama baba bakoresheje.

Isambusa imwe igurishwa amafaranga y’u Rwanda 300, ariko ntibibuza urujya n’uruza rw’abantu gutonda umurongo bazigura.

Kayihura kandi nta bwoba aterwa no gutangaza ibanga akoresha kugira ngo, isambusa acuruza umukiriya ayishyure 300Frw atagononwa.

Ati “Ntabwo twigeze duhindura uko twazikoraga kuva twatangira. Umutetsi wazo ntiyigeze ahinduka mu myaka 24 ishize. Ikirenze kuri icyo ntitwigeze duteshuka ku buziranenge twatangiranye. Gukora neza ni byo bitugejeje aha. Aho kugira ngo tugabanye ibirungo dukoresha mu isambusa ahubwo tuzakomeza kongera igiciro cyayo.”

Kayihura asobanura uko La Gardienne ikora
Kayihura asobanura uko La Gardienne ikora

La Gardienne ifite igikoni kinini kigizwe n’abakozi 11 barimo umunani bakora akazi ko gukora isambusa gusa.

Nubwo isambusa ze zamamaye, Kayihura ngo nta gahunda afite yo gufungura amashami aho ari ho hose. Ati “Kwagura amashami bisaba kwitegura bihagije. Ntabwo ari ikintu umuntu apfa guhubukira. Ushobora gufungura ishami rishya ugasanga wishe bizinesi yawe ni yo mpamvu ntabiteganya vuba.”

Mu byo ubucuruzi bwe bwamugejejeho, harimo kuba yarabashije kugura iyo nyubako akoreramo, ndetse akaba anafite ishimwe ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro (RRA) cyamuhaye nk’umucuruzi witabira gusora neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuntu yabona ate uyu mugabo akamwigisha gukora sambusa nziza?

Manirajo james yanditse ku itariki ya: 27-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka