Uganda irasabwa byinshi mu ikurwaho ry’inzitizi mu bucuruzi

Mu nama yahuje abakozi ba za Ministeri z’ubucuruzi z’u Rwanda na Uganda kuri uyu wa mbere tariki 25/06/2012, bagaragaje ko imbogamizi z’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi zigihari cyane cyane ku ruhande rw’Ubugande.

Inzitizi zidashingiye ku mahoro zigaragara mu bwikorezi bw’ibicuruzwa muri Uganda honyine zigera kuri 16. Muri zo harimo iminzani ikiri myinshi mu mayira, za bariyeri n’amagenzura y’abapolisi adashira, kutoroherezwa guhabwa icyemezo cy’inkomoko cy’ibicuruzwa, ndetse na ruswa.

Silver Ojakol uyoboye ishami ry’ubucuruzi bw’ibyoherezwa hanze muri Uganda yatangaje ko Leta ya Uganda iyo ibwiwe n’u Rwanda ko hari ikibazo runaka, yihutira kugikemura.

Yagize ati: “Nk’iminzani imwe n’imwe na za bariyeri z’abapolisi twagiye tuzikuraho ariko biragaragara ko Polisi mu gihugu cyacu itarakangurirwa bihagije.”

U Rwanda rurimo gukora kugirango imipaka iruhuza n’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ikore amasaha 24/24 mu minsi yose igize icyumweru; nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda (MINICOM).

Vincent Safari ushinzwe gukemura imbogamizi zidashingiye ku misoro muri MINICOM, yasobanuye ko imipaka yose ku ruhande rw’u Rwanda ishobora kwakira ibicuruzwa byose, kugira ngo abatwara ibintu badakomeza kwinubira ko hari amaniza yo kutakira ibicuruzwa birengeje agaciro ka miriyoni imwe.

U Rwanda rwanashyizeho ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwihutisha serivise ku mipaka, ndetse ruzongera ububiko bw’ibikomoka kuri peterori buve kuri litiro miliyoni 30 bugere kuri litiro miliyoni 150 muri 2017; kuko abatwara ibucuruzwa bakunze kwinuba ko ari make.

Kassim Omar uyoboye ishyirahamwe ry’abatwara ibicuruzwa muri Uganda, asaba Uganda kwihutira gushyira hamwe inzego zirebwa no gutwara ibintu n’abantu, zikagira gukorera hamwe.

Yatanze urugero rukurikira: “Iyo mu Rwanda cyangwa ahandi bagize ikibazo cy’ibicuruzwa byabo byatinze mu mayira, amaterefone aracicikana, bikarinda kunyura ku nzego nyinshi, kandi hagombye kubaho urwego rumwe rubibazwa.”

Muri Werurwe uyu mwaka hasinywe amasezerano hagati y’u Rwanda na Uganda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba (EAC), mu ngingo yayo ya 13 isaba gukuraho inzitizi zidashingiye ku mahoro ku rujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka