Ubuziranenge bw’ibicuruzwa ni urufunguzo ku isoko rusange rya Afurika

Abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru barasabwa kunoza ubuziranenge no kongerera agaciro ibyo bakora, kugira ngo ubwo ishoramari ry’isoko rusange rya Afurika rizaba ritangiye gushyirwa mu bikorwa, rizasange bihagazeho kandi biteguye kugaragaza uburyo u Rwanda rumaze kugera ku rwego rwo kongera ingano y’ibikorerwa imbere mu gihugu.

Abikorera nibanoza ubuziranenge bw'ibyo bakora bizabafungurira amarembo y'isoko rusange rya Afurika
Abikorera nibanoza ubuziranenge bw’ibyo bakora bizabafungurira amarembo y’isoko rusange rya Afurika

Mushimiyimana Eugenie, umuyobozi wungirije w’rugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, asobanura ko isoko rusange rya Afurika ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’ ryitezweho inyungu zirimo guhuza amaboko mu by’ubucuruzi bugamije kuzahura ubukungu n’ubuhahirane, cyane cyane bigizwemo uruhare n’abikorera bo kuri uyu mugabane.

Yagize ati “Abakuru b’ibihugu byacu byo ku mugabane wa Afurika babishyizemo imbaraga kugira ngo iryo soko rizatangire. Turyitezeho kumenyekanisha umwihariko wa buri gihugu, urwego abikorera bagezeho bakora ibikorwa runaka, kandi na bo bibafashe gutera imbere babikesha kumenyekana kw’ibyo bakora ku ruhando mpuzamahanga”.

Akomeza avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba kuba abikorera biteguye neza.

Ati “Ibi ntibizashoboka mu gihe hakiri abikorera bataranoza ibyo bakora ngo babyongerere agaciro, ari nako babiha ireme rituma byuzuza ubuziranenge. Buri muntu wese uri mu cyiciro cy’abikorera, akwiye kuba atangira gukora ibikorwa bye hagendewe ku mategeko agenga ubuziranenge, bakagendera ku mabwiriza yagenwe, kugira ngo ibyo bari gukora ubu bitangire kuba ibihangana n’ibindi ku isoko mpuzamahanga”.

Icyakora uyu muyobozi ntiyeruye ngo avuge igihe iyi gahunda izatangirira, ariko yemeza ko ibihugu bishishikajwe n’uko mu gihe cya vuba izaba yatagiye gushyirwa mu bikorwa, kuko ibyinshi byamaze gushyira umukono ku masezerano agenga iri soko.

Hari abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru bavuga ko banyotewe no kubona iyi gahunda y’isoko rusange rya Afurika itangira gushyirwa mu bikorwa, kugira ngo ibyo bakora batangire kujya babimurika ku ruhando mpuzamahanga.

Ndacyayisenga Faustin, atunganya ibikoresho n’ibyo kwambara akoresheje impu. Yagize ati “Hari ibikoresho tugikenera nk’imyambaro, inkweto n’ibindi bigera hano iwacu bivuye mu bihugu bya kure cyane, nyamara iyo ntambwe natwe dushoboye kuyitera tukabibona hano iwacu.

Abikorera basanga ubwo iyi gahunda izaba imaze gutangira, bizabafasha kumenyekanisha ibyo bakora ku ruhando mpuzamahanga
Abikorera basanga ubwo iyi gahunda izaba imaze gutangira, bizabafasha kumenyekanisha ibyo bakora ku ruhando mpuzamahanga

Icyihutirwa mbona twakora ni uko Leta ikomeza kutworohereza cyane cyane abishyize hamwe bahuje amaboko n’ibitekerezo bagahabwa ubwo burenganzira. Ibi mbibonamo amahirwe menshi agiye kudusekera, ababishinzwe bihutishe iyo gahunda natwe tubonereho kugeza ibikorwa byacu n’ahandi”.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV atangiza ku mugaragaro imurikagurisha n’imurikabikorwa mu ntara y’Amajyaruguru, yasabye abikorera kujyana n’iki cyerekezo u Rwanda rufatanyije n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika, barushaho kongera ubwiza bw’ibyo bakora, kubyongera ku bwinshi kandi bikubakira ku ikoranabuhanga kugira ngo bizabe ku rwego rwo guhatana n’ibindi ku masoko.

Yagize ati “Iyo ushaka kujya ku isoko mpuzamahanga guhangana n’ibicuruzwa bihari, icya mbere ni ugushyira imbere kugumana ubwiza bwabyo, gutekereza uburyo bigomba kuba bikozwe mu buryo buteye imbere ku buryo twajya ku isoko turi ku rwego ruri hejuru y’abandi duhuriye kuri iryo soko.

Icyo abasabwa ni uguhuza imbaraga n’ibitekerezo, natwe nk’ubuyobozi tukaboneraho kubafasha kugira ngo babone ibyangombwa nkenerwa bituma bemererwa kujya kumurika hanze ibyo bakora, no kubafasha mu bundi buvugizi butuma ibyo bihugu biba byamuritse byemerera Abanyarwanda kujyayo kugaragaza ibyo bakora kandi bikaba ibikorwa bihoraho”.

Guverineri Gatabazi afungura imurikabikorwa
Guverineri Gatabazi afungura imurikabikorwa

Abantu 142 bo mu byiciro by’abikorera bo mu ntara y’Amajyaruguru bafite inganda, ibigo by’imari, ikoranabuhanga n’itumanaho, amashuri makuru, abatunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, abakora imyambaro, ubukorikori, ubukerarugendo n’abakira abantu, ni byo byitabiriye iri murikagurisha n’imurikabikorwa ribaye ku nshuro ya 11.

11 muri bo ni abanyamahanga baje kumurika baturutse muri Afurika, Asiya n’umugabane w’Uburayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka