Ubunyangamugayo bw’abambukana ibicuruzwa kuri gasutamo buzabafasha kwihuta

Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) kirasaba abambukana ibintu kuri gasutamo, kwiyandikisha muri gahunda ituma badahagarikwa mu nzira.

Abanyuza ibicuruzwa kuri za gasutamo bafite amahirwe yo kwiyandikisha mu buryo bwihutisha ibicuruzwa byabo kuri gasutamo
Abanyuza ibicuruzwa kuri za gasutamo bafite amahirwe yo kwiyandikisha mu buryo bwihutisha ibicuruzwa byabo kuri gasutamo

Kwiyandikisha (ku buntu) muri iyi porogaramu mpuzamahanga yiswe Authorized Economic Operators(AEO), ngo bituma umuntu atambukana ibicuruzwa kuri za gasutamo z’ibihugu bitandukanye, adaharitswe mu nzira ngo abanze kugenzurwa mu buryo bwimbitse ko atanyereje imisoro.

Ibi Komiseri muri RRA ushinzwe za Gasutamo, Uwamariya Rosine yabiganirije abikorezi na ba nyir’ibicuruzwa bitumizwa cyangwa byoherezwa mu mahanga, kuri uyu wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019.

Komiseri Uwamariya agira ati “Ibisabwa kugira ngo wemerwe muri AEO ni ukuba waritwaye neza nibura mu myaka itatu ishize”.

“Niba waragiye ufatanwa za magendu, niba waragaragaje inyemezabwishyu(factures) nk’eshatu kandi ari iz’umutwaro umwe, ntabwo biguha amahirwe yo kuba muri iyi gahunda”.

Uyu muyobozi muri ‘Rwanda Revenue’ avuga ko umuntu ufite ubunyamugayo mu bijyanye no gusora neza kuri za gasutamo, ngo aba amaze kumenyekana ku buryo badashobora kumutegeka gupakurura ibicuruzwa atwaye byose cyangwa gutegereza umukozi uza gushyira ibyangombwa by’uwagenzuwe ku modoka ye.

Ati “Kubona iki cyangombwa cya AEO muri uyu muryango wa Afurika y’u Burasirazuba(EAC) bishobora gufasha umuntu gutwara ibicuruzwa bye inshuro enye aho yajyaga agenda inshuro ebyiri atagifite”.

Umujyanama mu kigo gikora ubwikorezi cyitwa FALETRA kitari gisanzwe gifite ibi byangombwa bya AEO, Habimana Laurent avuga ko biyemeje ko buri kwezi bazajya batanga ibyangombwa bigaragaza inshuro imoka zabo zanyuze kuri gasutamo, kugira bemerwe na AEO.

Ati “Kugira ngo ikamyo ibone ‘seal’(akuma kemeza ko wagenzuwe), bigutwara nk’ukwezi utegereje umuntu uzaza kuyishyiraho”.

“Ariko umuntu uri muri AEO we atambukana ibicuruzwa bye, akazaba ashyirirwaho ‘seal’ igihe ashakiye ndetse akanasaba kuzayishyirirwaho aho ashaka, ibicuruzwa bye bidatinze mu nzira”.

“Twebwe burya umusaruro wacu uva mu nshuro z’ingendo ikamyo yakoze itwara ibicuruzwa, iyo yakoze ingendo nke nawe urahomba”.

RRA ivuga ko gusaba kwinjira muri gahunda ya AEO bikorwa mu kwezi kwa munani n’ukwa cyenda buri mwaka, bigafata igihe kitari munsi y’amezi atatu cyo gusuzuma dosiye kugira ngo uwabisabye yemerwe cyangwa ahakanirwe.

Ku rundi ruhande ariko hari abikorezi n’abacuruzi bavuga ko mu bihugu bigize umuryango wa EAC badakangwa n’uko umuntu ari muri gahunda ya AEO.

Abo bakozi ba za gasutamo ngo hari aho basaba imodoka z’Abanyarwanda gushyirirwaho ‘Seal’ kuri gasutamo zabo kabone n’ubwo baba bari muri AEO.

Aba bacuruzi bakomeza bavuga ko inzitizi zidashingiye ku mahoro nk’iminzani na za bariyeri nabyo ngo bibabangamiye cyane ku buryo bitababuza gutinda mu nzira.

“Rwanda Revenue Authority” yatuwe iby’iki kibazo ibizeza ko izakomeza kukiganiraho n’ibihugu bigize akarere u Rwanda runyuzamo ibicuruzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka