Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwihagararaho nubwo ibiciro bihinduka cyane

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatangaje ko nubwo hari igitutu gituruka hanze, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwihagararaho muri 2025, aho urwego rw’inganda rwiyongereyeho 11%, serivisi ziyongeraho 8.5%, naho ubuhinzi bwiyongeraho 7.4%. Ibi byatewe n’ishoramari mu bikorwa remezo no kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga, cyane cyane amabuye y’agaciro n’ikawa.

BNR yavuze ku izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingufu ku rwego mpuzamahanga, rituruka ku makimbirane yiyongera mu Burasirazuba bwo Hagati, rishobora kuba ikibazo gikomeye ku bukungu bw’u Rwanda, nubwo kugeza ubu, bukomeje kwiyongera ku kigero cya 9.4%.

Mu gutangaza uko raporo ya politiki y’ifaranga ihagaze mu rwego rw’imari, muri Werurwe 2026, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko ubu Isi iri mu bihe by’ubukungu buhindagurika cyane kurusha uko byari byitezwe mu mezi macyeya ashize.

Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu (BNR), Soraya Hakuziyaremye
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Soraya Hakuziyaremye

Yagaragaje ko isoko mpuzamahanga ry’ingufu ryahungabanye cyane, aho ibiciro bya peteroli byazamutse bikava ku Madolari 72 bikarenga Amadolari 100 ku kagunguru gato (barrel) mu byumweru bicye gusa, mu gihe ibiciro bya gaz byiyongereyeho hejuru ya 60%.

Yagize ati: “Ibi si ihinduka riza buhoro buhoro, ni ihungabana rikomeye. Ihindagurika ry’ibiciro by’ibituruka ku isoko mpuzamahanga rishyira igitutu gikomeye ku izamuka ry’ibiciro mu gihugu, kandi nibikomeza bishobora kudindiza ibikorwa by’ubukungu.”

Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye inyungu fatizo (policy rate) igera kuri 7.35% nyuma y’uko izamuka ry’ibiciro (inflation) ryageze kuri 9.2% muri Gashyantare, rirenga igipimo cyari cyaragenwe kiri hagati ya 2% na 8%.

BNR yavuze ko iryo zamuka ry’ibiciro riterwa ahanini n’ibibazo bituruka hanze, bitandukanye n’uko byari bimeze mu bihe byashize, aho byaterwaga n’ibibazo byo mu gihugu imbere.

Hakuziyaremye yagize ati: “Ntushobora kubaka ubukungu burambye mu gihe ibiciro birimo kuzamuka cyane. Inshingano zacu ni ugufata ibyemezo bikomeye igihe igitutu ku biciro kibangamiye ubukungu, nubwo ibyo bibazo byaba biturutse hanze y’Igihugu.”

Yavuze ko izamuka ry’ibiciro rishobora gukomeza kwiyongera mu gihe cya vuba, kuko ibiciro by’ingufu bikomeje kuzamuka bishobora gutuma ibiciro by’ubwikorezi, ibiribwa n’umusaruro na byo byiyongera.

Abashinzwe gushyiraho za politiki zitandukanye, bavuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibitumizwa mu mahanga, cyane cyane lisansi n’ibindi bikenerwa bya buri munsi, rigabanya ubushobozi bw’igihugu bwo kwihanganira izo mpinduka zituruka hanze.

Visi Guverineri wa BNR, Nick Barigye, yavuze ko gukomeza kurinda ubukungu bw’u Rwanda guhungabana bisaba ubufatanye bukomeye hagati ya politiki y’ifaranga n’iy’imari ya Leta.

Yagize ati: “Iki ni igihe politiki y’ifaranga yonyine idahagije. Guhuza ingamba n’iz’imari ya Leta ni ingenzi kugira ngo ibiciro bigenzurwe ntibibangamire izamuka ry’ubukungu.”

BNR yagaragaje ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu kwagura serivisi z’imari zigera kuri bose, nubwo gukoresha inguzanyo n’ubwishingizi bitaragera kuri bose ku buryo bungana, cyane cyane ku bagore n’urubyiruko.

Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko kubura ingwate n’ubumenyi buke mu by’imari ari zimwe mu mbogamizi zikomeye.

Yagize ati: “Kugera kuri serivisi z’imari ntibikiri ugufungura konti gusa, ahubwo ni ugufasha abantu kugira uruhare rufatika muri gahunda z’imari.”

Hari kandi ivugurura rikomeye riri gukorwa ryo guhuza Ikigega cy’Iterambere ry’Ubucuruzi (BDF) na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), hagamijwe kunoza uburyo bwo gutanga ingwate no kunoza imikoreshereze y’imari.

Yagize ati: “Ibi bigamije kongera ubushobozi n’imikorere myiza. Guhuza izi nzego bizadufasha kugira ikigo gikomeye gishobora gutanga ibisubizo by’imari bitanga umusaruro ufatika.”

Abashinzwe gushyiraho za politiki zitandukanye kandi, bavuga ko ubukungu bw’u Rwanda bugihagaze neza muri rusange, ariko bukaba bugenda burushaho guhura n’ingaruka z’ibibazo bituruka hanze kubera ihindagurika rikabije ry’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka