Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzahuka nyuma y’ihungabana ryatewe na Covid-19

Inama ya Komite ya Politiki y’lfaranga ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yateranye tariki 11 Gicurasi 2022, isuzuma ibyagezweho nyuma y’ingamba zafashwe mu nama iherutse guterana muri Gashyantare uyu mwaka, inarebera hamwe uko ubukungu bwifashe n’uko bwitezwe mu gihe kiri imbere, ku rwego rw’Isi n’imbere mu Gihugu.

Mu itangazo BNR yashyize ahagaragara, ivuga ko iri suzuma ryerekanye ko ku isoko mpuzamahanga, ibiciro by’ibicuruzwa fatizo bikomeje kuzamuka, bikongera impungenge ku biciro by’ibicuruzwa na serivisi, bigatuma Banki Nkuru z’ibihugu zikomeza gukaza ingamba za politiki y’ifaranga zizamura igipimo cy’inyungu fatizo yazo, mu rwego rwo gusubiza ku murongo umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku bipimo biba byarateganyijwe.

Mu Rwanda, BNR igaragaza ko byitezwe ko umuvuduko w’izamuka ry’igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko uzaba hejuru ya 8% mu mwaka wa 2022, mbere yo kugabanuka wegera igipimo fatizo cya 5% mu mezi atandatu ya nyuma y’umwaka wa 2023.

BNR ikomeza ivuga ko izamuka ry’igipimo cy’inyungu fatizo yashyizeho muri Gashyantare 2022, ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga bishobora kugabanuka, ndetse n’igabanuka ry’umuvuduko w’ubukungu bw’Isi n’ubw’u Rwanda, zose ari mpamvu zizagabanya uyu muvuduko w’ibiciro ku isoko.

Ikomeza igira iti: “Ishingiye ku miterere y’ubukungu n’uko bwitezwe mu gihe kiri imbere, Komite ya Politiki y’Ifaranga (MPC) yafashe icyemezo cyo kugumisha igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR (CBR) kuri 5%.”

Ibibazo bishingiye ahanini ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine n’ibihano bikomeje gufatirwa u Burusiya, ndetse n’icyorezo cya Covid-19 by’umwihariko muri Aziya, byose bizagira ingaruka ku ihungabana ry’ubukungu ku Isi muri rusange muri uyu mwaka wa 2022.

BNR ivuga ko ubukungu bw’Isi buziyongera ku gipimo cya 3.6% mu mwaka wa 2022, buvuye kuri 6.1% mu mwaka wa 2021. Imbogamizi ku izamuka ry’ubukungu harimo nk’intambara ishobora kurushaho gukara muri Ukraine, kwiyongera kw’ibihano bifatirwa u Burusiya hamwe n’igabanuka rikabije ry’umuvuduko w’ubukungu bw’u Bushinwa bitewe n’ingamba zikarishye zo guhashya icyorezo cya COVID-19. Harimo guhagarika ibikorwa bimwe na bimwe bitewe na gahunda za guma mu rugo mu duce tw’inganda n’utw’ubucuruzi bishobora kubangamira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi.

Bitewe n’ingaruka z’intambara, hamwe n’impungenge ku biciro muri rusange, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko witezwe kuguma hejuru mu gihe kinini kuruta uko byari byitezwe mbere. Ku rwego rw’Isi, impuzandengo y’izamuka ry’igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko iteganyijwe kugera kuri 7.4% muri 2022 ivuye kuri 4.7% mu mwaka wa 2021.

BNR igaragaza ko Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzahuka nyuma y’ihungabana bwatewe n’icyorezo cya COVID-19.

Mu Rwanda, ibipimo byose bigaragaza ko ubukungu bwakomeje kuzanzamuka ku rwego rwo hejuru kandi rushimishije mu gihembwe cya mbere cya 2022.

Igipimo cyifashishwa mu gusuzuma icyerekezo cy’ubukungu (CIEA), cyazamutseho 13.7% mu gihembwe cya mbere muri 2022 kivuye kuri 11.9% mu gihembwe cya mbere muri 2021; byerekana ko umusaruro mbumbe uziyongera cyane ugereranyije n’izamuka rya 3.5% byariho mu gihembwe cya mbere 2021.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko kubera ibikorwa byo gukingira Covid-19 muri rusange, byatumye horoshywa ingamba zariho zo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo, ingamba zinyuranye za Leta hamwe na politiki y’ifaranga ya BNR byorohereza ishoramari, ibikorwa by’ubukungu byiyongereye mu gihembwe cya mbere 2022.

Izi ngamba kandi zizakomeza gushyigikira izamuka ry’ubukungu mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2022. Gusa ariko, izamuka ry’ibiciro ku isoko muri ibi bihe bya vuba, ahanini biturutse ku ngaruka z’intambara ya Ukraine n’u Burusiya, rizagabanura ibyo abantu bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibura n’ihenda by’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga, hamwe n’ikirere cyangije umusaruro w’igihembwe cy’ihinga A, bizabangamira izamuka ry’ubukungu muri uyu mwaka, n’ubwo buzakomeza kwiyongera cyane, ariko umuvuduko w’izamuka ukazaba hasi gato ya 7.2% byari byitezwe mbere, nk’uko BNR yabigaragaje.

Mu bindi Banki Nkuru y’Igihugu yagaragaje ni uko igipimo cy’inyungu fatizo BNR iheraho amabanki cyiyongereyeho 0,5 kigera kuri 5% kivuye kuri 4.5% muri Gashyantare 2022. Bityo, mu gihembwe cya mbere 2022, impuzandengo y’igipimo cy’inyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho yazamutseho 0,11 igera kuri 5.29% ivuye kuri 5.18% mu gihembwe cya mbere muri 2021.

Igipimo cy’inyungu banki zigurizaho abazigana kiyongereyeho 0,71 kiba 16.53% mu gihembwe cya mbere 2022 kivuye kuri 15.82% mu gihembwe cya mbere 2021. Nyamara, inguzanyo ku bikorera ziyongereyeho 14.2%, uyu muvuduko ukaba uri hasi ugereranyije n’uwo mu gihembwe cya mbere, umwaka wa 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo umuntu arebye INOTI zishashagirana,yumva yifuje ubukire.Nicyo kintu abantu bose bifuza.Ni nacyo abantu bose bashyira imbere.Ariko hari abantu bashyira imbere inama yesu yatanze yo gushaka imana mbere ya bose nubwo aribo bacye.Abo nibo imana ishaka bazarokoka ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Nawe ushobora kuba muli bo ubishatse.

gasana yanditse ku itariki ya: 13-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka